Amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA yashyizwe muri Mutarama 2027
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amatora ya Perezida ryayo mushya ateganyijwe muri Mutarama 2027. Mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, yemeje ko yanakiriye ubwegure bwa Shema Ngoga Fabrice wayiyoboraga. Yagize iti: “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha Abanyarwanda ko ku wa 29 Nzeri 2026 ryakiriye ubwegure bwa Perezida waryo, Shema Ngoga Fabrice. Mu nama yayo idasanzwe yabaye ku wa 01 Ukwakira 2026, Komite Nyobozi ya FERWAFA yakiriye ubwo bwegure, yemeza kandi ko Me Gasarabwe Claudine akomeza kuba Perezida w'Agateganyo kugeza ku Inteko Rusange Idasanzwe y’Amatora iteganyijwe muri Mutarama 2027. FERWAFA yavuze ko itariki n’aho izabera bizatangazwa vuba”. Ku wa 29 Nzeri 2026, ni bwo Shema Ngoga Fabrice wari umaze…
2 Ukwakira 2026 Saa 14:05








