Haruna Niyonzima yagizwe umutoza muri Gasogi United FC

Haruna Niyonzima yagizwe umutoza muri Gasogi United FC

Umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda, Haruna Niyonzima wakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Young Africans, Simba SC n’ayandi, yagizwe umwe batoza bungirije muri Gasogi United aho azafatanya Charles Lukula asanzwe ari umutoza mukuru wayo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ni bwo Gasogi United yahaye ikaze uyu mugabo wahagaritse gukina akayoboka inzira yo gutoza no gufata amasomo y’ako kazi, asinya amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Haruna ufite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C itangwa na CAF yabonye mu 2019, ni umwe mu batoza Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryifashisha mu gukurikirana impano z’abato.

Uyu munyabigwi akubutse mu mahugurwa y’abatoza 13 bahuguwe na Atlético de Madrid.

Haruna afite amateka akomeye mu Mavubi, kuko yayakiniye imikino irenga 110, akaba umwe muri bake ku Isi bahagarariye ibihugu byabo  mu mikino irenga 100.

Asanze Gasogi Unitedl imaze gukina umukino umwe wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, aho yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-0.

Haruna Niyonzima yagizwe umwe mu batoza bungirije muri Gasogi United
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25