Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11
Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Radiyo Kiss FM yari amazeho imyaka 11, ashimira ubuyobozi bwayo bwamugiriye icyizere bukamuha umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe, ndetse n’abo bakoranye muri icyo gihe. Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Mid-Day Show cyatambukaga kuri Kiss FM, yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, yemeza ko yafashe icyemezo cyo gusezera kuri iyi radiyo. Yagaragaje ko mu myaka 14 amaze mu mwuga w’itangazamakuru, Kiss FM yabaye urubuga rwamufashije kugera ku bantu benshi atari asanzwe azi imbonankubone, ariko akaba azahorana mu mutima. Yagize ati: “Mu myaka 14 ishize natangiye itangazamakuru ntazi uko bizahindura ubuzima bwanjye. Uyu munsi nafashe icyemezo cyo gusezera kuri Kiss FM. Radiyo yambereye nk’urugo, umuhamagaro n’ikiraro cyampuje n’abantu ntazi imbonankubone, ariko nzahora…
27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17








