Umuhanzi Diamond yakeje u Rwanda na Perezida Kagame

Umuhanzi Diamond yakeje u Rwanda na Perezida Kagame

Umunyamuziki Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yataramiye abitabiriye iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu 16.

Iserukiramuco ririmo kubera mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze riba kuko ryatangiye mu 2003.

Muri iri serukiramuco, ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Kanama 2023 umuhanzi Diamond ryamusigiye urwibutso nyuma y’uko agize amahirwe agahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ageze ku rubyiniro yagize ati “Iyo uje mu Rwanda, urarukunda. Ni urw’amahoro, Kigali icyeye, buri kintu cyose kirateguye.

Perezida (Paul Kagame) ndakwishimiye, turagukunda tuzakomeza kugukunda, turagukunda cyane”.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.

Ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’Iserukiramuco ‘Giants of Africa’, yavuze ko Abanyafurika ari ibihangange.

Diamond Platnumz ni umuhanzi w’umunyatanzania winjiye mu ruhando rwa muzika nyafurika byeruye mu 2009, yatangiye aririmba injyana ya Bongo Flava.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  2. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  3. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  4. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  5. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11