Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe

Byari ibirori bibereye ijisho ubwo amatsinda y’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambikwaga imidali y’ishimwe muri Loni, bashimirwa umusanzu wabo ntagereranywa mu kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Abambitswe imidali ni ababarizwa muri Batayo ya 3 (Rwanbatt-3) n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rirwanira mu kirere (Aviation Unit 11/RAU 11), mu muhango wabereye mu Birindiro bya Gisirikare bya Durupi, i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo.

Mu ijambo rye, Umugaba wa Rwanbatt-3 Col Bertin Mukasa Cyubahiro, yashimye Guverinoma ya Sudani y’Epfo, Ingabo z’icyo Gihugu (SSPDF) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku bufatanye bagaragarije Ingabo z’u Rwanda mu kugera ku nshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu butumwa bwa UNMISS.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Sudani y’Epfo Joseph Rutabana, yashimiye umurimo ukomeye wakozwe na batayo zombi z’Ingabo z’u Rwanda mu gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo n’ahandi.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano ziri mu butumwa bwa UNMISS akaba ari na we mushyitsi mukuru, Lt Gen Mohan Subramanian yashimye by’umwihariko batayo ya Rwanbatt-3 na RAU 11, ku musanzu udasanzwe mu kurushaho kubungabunga amahoro n’umutekano nubwo hari imbogamizi nyinshi bagiye bahura na zo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
TUYISENGE JeanBaptiste

RDF yacu songa mbere ku isi yose ndabakunda bibayengombwa nange nabayoboka nubundi ndangije s6 uyumwaka.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42