Perezida Zelensky ababajwe n’ubushuti bwa Trump na Putin

Perezida Zelensky ababajwe n’ubushuti bwa Trump na Putin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yagaragaje ko atishimiye amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uherutse kwemeza ko afitanye ubushuti na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Zelensky yavuze ko bidakwiye ko Trump yita inshuti umuntu akomeje gutegeka igihugu kiri kwica abaturage ba Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Bwongereza (BBC) mu biro bye mu Mujyi wa Kyiv, ku wa 26 Ugushyingo 2026, Zelensky yavuze ko Amerika itinda kugeza muri Ukraine misile zikomeye zo kuyifasha kwirinda ibitero byo mu kirere, ibintu avuga ko bikomeje gutuma abaturage bahasiga ubuzima.

Yashinje kandi Amerika kudashyira igitutu gihagije ku Burusiya mu biganiro bigamije kurangiza intambara, anagaragaza ko bitangaje kuba Trump yarashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ahoberana na Putin.

Agaruka ku bushuti bwa Trump na Putin, Zelensky yagize ati: “Birumvikana ko ari uburenganzira bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko biratangaje. Ni umwicanyi (Putin) udashobora kuba inshuti.”

Yagereranyije Putin na Adolf Hitler, wayoboye u Budage mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, avuga ko umuntu Trump yita inshuti ye akomeje guteza urupfu n’iyicarubozo mu gihugu cye.

Nubwo intumwa za Trump zimaze igihe zigerageza guhuza u Burusiya na Ukraine mu biganiro bigamije kugera ku mahoro, kugeza ubu nta musaruro ufatika biratanga.

Ibyo biganiro kandi byagiye bivugwamo kutumvikana, aho intumwa za Amerika zagiye zigaragaza ko zumva kandi zishyigikira ibitekerezo by’u Burusiya kurusha ibya Ukraine, ibintu ubuyobozi bwa Kyiv butishimira.

Zelensky yavuze ko uko ibiganiro bikomeza ari na ko havuka ibibazo bishya, nubwo biteganyijwe ko impande bireba zizongera guhura mu Ukuboza 2026.

Yongeyeho ko bitaramenyekana neza niba abahagarariye ibihugu by’u Burayi bazitabira ibiganiro bizakurikiraho, nubwo intumwa za Amerika zari zaratangaje ko bazaba bahari.

Kuva mu 2025, Zelensky na Trump bagiye bagirana impaka no kugaragaza kutumvikana ku buryo bwo gukemura intambara yo muri Ukraine. Icyakora, uko iminsi yagiye ihita, impande zombi zongeye kugaragaza ubushake bwo kunoza umubano no gushaka uburyo intambara yahagarikwa.

Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko mu nama yagiranye na Perezida Putin yabereye mu Bushinwa, yamusabye guhagarika ibikorwa byose by’ubushotoranyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  2. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17
  3. Meya wa Huye yijeje kunoza ibikorwaremezo by’imihanda aho bitari 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:06
  4. RDF na UPDF byiyemeje kunoza imikoranire mu gucunga umutekano ku mipaka 27 Ugushyingo 2026 Saa 14:18
  5. U Rwanda rwihanganishije Misiri yapfushije abantu 31 mu nkongi 27 Ugushyingo 2026 Saa 12:09