Kigali: Ibinyabiziga birenga 200 byafashwe bidacanye amatara

Kigali: Ibinyabiziga birenga 200 byafashwe bidacanye amatara

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Kanama, ryafashe ibinyabiziga 203 byakoreshaga umuhanda, abayobozi babyo badacanye amatara nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ibinyabiziga byafashwe birimo imodoka 39 n’amapikipiki 164 byafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, bidacanye amatara atandukanye arimo amatara magufi, amaremare, amatara ndanga ndetse n’amatara y’imbere mu binyabiziga ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu butumwa yatanze ubwo herekwaga Itangazamakuru ibi binyabiziga byafashwe n’abayobozi babyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama, mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yagaragaje ko kudacana amatara biteza umutekano mucye mu muhanda, abatwara ibinyabiziga bagomba kubimenya, bakanabyubahiriza.

Yagize ati: “Iki gikorwa kigamije kwereka abanyarwanda bimwe mu bihungabanya umutekano wo mu muhanda. Aba bantu baraye bafatiwe kudacana amatara y’ibinyabiziga bari batwaye kandi nk’uko byagiye bigaragara ni bimwe mu biteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu cyangwa se bikaba intandaro y’ibyaha bikorerwa mu muhanda.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya babanza gusuzuma neza ko amatara yabyo akora neza mbere yo guhaguruka.

Ati: “Turongera kubahugura tubibutsa kujya mugenzura ko amatara y’ibinyabiziga mutwaye akora neza, kandi ko acanye mu gihe biri mu muhanda. Nta mpamvu n’imwe umushoferi akwiye kugira urwitwazo ngo nibeshye, nibagiwe cyangwa se ko ku muhanda hari amatara.”

CP Kabera yongeye kubibutsa ko gucana amatara igihe bwije ari itegeko, amatara y’imbere mu kinyabiziga ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange agacanwa buri gihe zitwaye abantu, moto nazo zigacana amatara igihe cyose zikoresha umuhanda haba ku manywa na nijoro.

Niyoniringiye Jean Claude, umwe mu batwara abagenzi kuri moto bafashwe badacanye amatara, yavuze ko yabitewe n’uburangare ariko ko ari ikosa adashobora kuzongera kugwamo.

Yagize ati: “Bamfatiye ko itara rya moto ridacanye, ni ikosa natewe n’uburangare, ndasaba imbabazi kandi sinshobora kuzongera kurigwamo, ahubwo ndagerageza kubibwira na bagenzi banjye batabizi kugira ngo babihe agaciro na bo batarigwamo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Polisi itazihanganira abahungabanya umutekano wo mu muhanda bityo ko hazakomeza gukorwa imikwabu yo gufata ibinyabiziga bitubahiriza amategeko agenga umuhanda by’umwihariko abadacana amatara y’ikinyabiziga uko biteganywa n’itegeko.

Ingingo ya 43 y’iteka rya Perezida N° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu gika cyayo cya mbere, havuga ko amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.

Mu gika cya 4 cy’iyi ngingo havuga ko amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Amabwiriza y’urwego Ngenzura mikorere RURA N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17