Rugwabiza yambitswe Umudari w’Icyubahiro muri Santarafurika

Rugwabiza yambitswe Umudari w’Icyubahiro muri Santarafurika

Perezida wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yahaye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, mu Bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza, Umudari w’Icyubahiro uhabwa abagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2026 cyitabiriwa n’abayobozi batandukanye.

Iri shimwe Rugwabiza yahawe nyuma yo kurangiza manda y’imyaka ine n’igice, aho yayoboraga ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).

Umusaruro wa Valentine Rugwabiza mu myaka ine ayobora MINUSCA

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026, Valentine Rugwabiza yatangaje ko imitwe 11 muri 14 yashyize umukono ku masezerano y’amahoro n’ubwiyunge, ashimangira ko indi mitwe ibiri, UPC na 3R, imaze gutera intambwe mu kurambika intwaro hasi.

Rugwabiza yavuze ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, abarwanyi barenga 1900 bo muri iyi mitwe bari bamaze kurambika intwaro.

Yagize ati “Ubu hakenewe kwihutisha gufasha abarambitse intwaro kongera kugira imibereho no gusubira mu buzima busanzwe, kugira ngo bashobore kubugumamo kandi ibyago byo kongera kwishora mu bugizi bwa nabi bigabanyuke.”

Rugwabiza yavuze ko Leta yanageze mu duce yari imaze igihe itageramo harimo agace ka Zangba yari imaze imyaka igenzurwa na UPC.

Yanagarutse ku matora yo mu 2025 no mu 2026 yabaye mu turere twose uko ari 85, arimo ay’inzego z’ibanze yari abaye bwa mbere kuva mu 1988.

Valentine Rugwabiza yatangiye kuyobora MINUSCA muri Mata 2022, asimbuye Umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye. Azasoza manda ye ku wa 30 Ugushyingo 2026, asimburwe na Mohamed Ag Ayoya uzatangira imirimo ku wa 1 Ukuboza 2026.

Valentine Rugwabiza yambitswe Umudari w’Icyubahiro muri Centrafrique
Valentine Rugwabiza yashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye muri Santarafurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08