Nibura abakirisitu 50 000 bategejwe i Kibeho kuri Asomusiyo

Nibura abakirisitu 50 000 bategejwe i Kibeho  kuri Asomusiyo

Abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye batangiye kugera i Kibeho ku butaka butagatifu, mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ku munsi w’ejo tariki ya 15 Kanama.

Paruwasi ya Kibeho ivuga ko nibura hategerejwe abasaga ibihumbi 50 mu kwizihiza uyu munsi.

Mu bihe bitandukanye hajya haba amasengesho i Kibeho, abantu bagaturuka imihanda yose bagannyeyo gusenga kandi bahamya ko amasengesho yabo yumvwa, mu gihe baba bagiye gushengerera Umubyeyi Bikira Mariya.

Kibeho iherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu 1981 akaba ari naho hari ishusho ya Yezu ku rwego rw’Afurika ifite icyicaro aho i Kibeho, ishusho nini ku Isi ifite uburebure bwa metero esheshatu, ipima ibilo magana cyenda na mirongo itanu.

Iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku Isi kuko buri mugabane w’Isi ufite ishusho imwe nk’iyo. Umugabane w’Afurika rero ishusho wagennye iri ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42