CEDEAO Ishobora gutera abasirikare bakoze Kudeta muri Niger

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 11, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO) ku wa Kane wategetse ko ingabo zitegura zikazitabzwa mu rugamba rwo kurwana n’abahiritse ubutegetsi muri Nijeri ukwezi gushize.

Uyu muryango u ushaka ko demokarasi isubizwaho mu mahoro, ariko ko n’ibindi byose bishoboka byakoreshwa, harimo ingufu za girikare.

Nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango yabereye i Abuja mu murwa mukuru wa Nijeriya, iryo tsinda ry’ibihugu CEDAO, ryarahiriye gukaza ibihano mu bijyanye no gutemberera mu mahanga, no gufatira imitungo y’abo bose bashaka kubuza Perezida watowe muri demokarasi, Mohamed Bazoum gusubira ku butegetsi.

Perezida wa Nijeriya, Bola Tinubu, uyoboye umuryango wa CEDEAO yagize ati “Nta gishoboka na kimwe kizasubizwa inyuma ku meza y’ibiganiro, harimo n’ikoresha ry’ingufu za gisirikare”.

Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye bwacu dushobora kuzana umwanzuro w’amahoro nk’inzira yo kugarura umutuzo na demokarasi muri Nijeri, nta rirarenga”.

Perezida Tinubu amaze kuvuga, itangazo ryasomwe ku mugaragaro, ririmo umwanzuro usaba abayobozi b’ingabo mu muryango wa CEDEAO, guhita bategura ingabo zawo n’ibyo zazakenera.

Undi mwanzuro wavuzwe utegeka iyoherezwa ry’izo ngabo ziryamiye amajanja gusubizaho ubuyobozi bugendera kw’Itegeko Nshinga muri Nijeri.

Ijwi ry’Amerika ritangaza ko hahise hakurikiraho umwanzuro wavugaga kw’isubizwa ry’ibintu mu buryo binyuze mu nzira y’amahoro.

Itangazo rya CEDEAO ntacyo rivuga ku bijyanye n’aho amafaranga ingabo zizakoresha yaturuka, ibihugu bizagiramo uruhare muri uwo mutwe cyangwa ngo rivuge umubare w’abasirikare bazaba bawugize n’uruhare rwabo.

Itangazo ry’abakuru b’ibihugu, ntiryemeye ugucikamo ibice, n’ubwo Mali na Burkina Faso byumvikanishije ko bidashyigikiye igitutu kirimo gushyirwa kuri Nijeri.

Kugeza ubu, nta kimenyetso na gito abayoboye Kudeta muri Nijeri, bagaragaje ko baba biteguye kuva ku izima cyangwa kwinjira mu mishyikirano ishobora kugira icyo igeraho.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 11, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE