Dr. Biruta mu ruzinduko rwo gushimangira ubutwererane bw’u Rwanda na Ethiopia

Dr. Biruta mu ruzinduko rwo gushimangira ubutwererane bw’u Rwanda na Ethiopia

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije kurushaho kunoza ubutwererane bw’akadasohoka burangwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu. 

Ukugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bole mu Murwa Mukuru Addis Ababa, Dr. Biruta yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Ethiopia, Birtukan Ayano.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yatangaje ko Dr. Biruta yahuye n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Ethiopia aho baganira ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu bo yavuganye na bo harimo na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, bajyana mu gikorwa cyo gutera igiti.

Muri urwo ruzinduko, Dr Biruta yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano Maj Gen Joseph Nzabamwita n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.

U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, ndetse ibyo bihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko  unubano na Ethiopia ugaragarira mu bufatanye buhamye burenga kugirana ubushuti busanzwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48