RDB yasabye abakora mu bukerarugendo kunoza serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

RDB yasabye abakora mu bukerarugendo kunoza serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rurasaba abikorera mu rwego rw’ubukerarugendo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, bifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), hagamijwe kongera ireme rya serivisi zihabwa ba mukerarugendo no gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo mu karere.

Ibi byagarutsweho i Kigali ku wa 27 Ugushyingo 2026, mu nama y’umunsi umwe yateguwe na RDB ku bufatanye n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (Tourism Chamber). Iyo nama yanahuriranye n’igikorwa cyo gutanga ibihembo byiswe Rwanda Tourism Forum & Awards 2026, bigenewe gushimira abikorera bagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko abagaragaje udushya mu gukoresha ikoranabuhanga.

Iyo nama yahuje abahagarariye inzego zitandukanye zikora mu bukerarugendo, barimo abashoramari mu bikorwa by’amahoteli n’ibindi byakira ba mukerarugendo, abakora ubukerarugendo bushingiye ku gutembereza abantu, abatanga ibisubizo by’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI), abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abandi bashoramari.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Hakiza Jackson, umuyobozi mu Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gukangurira abikorera kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi batanga, kuko hakiri benshi batarakangukira kurikoresha.

Yagize ati: “Abikorera mu rwego rw’ubukerarugendo batanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga baracyari bake, nubwo hari bamwe batangiye kurikoresha. Abenshi ntibarasobanukirwa neza n’akamaro karyo. Ni yo mpamvu twahuje inzobere mu bukerarugendo ziturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo tuganire ku buryo habaho impinduka.”

Yakomeje avuga ko  hateguwe n’igikorwa cyo  gutanga ibihembo 15 bigenewe abikorera mu nzego zitandukanye z’ubukerarugendo, zirimo amahoteli, resitora, abatwara abagenzi n’abandi batanga serivisi zijyanye n’ubukerarugendo.

Yongeyeho ko muri ibyo bihembo harimo n’icyihariye kigenewe uwagaragaje ubuhanga n’udushya mu gutanga serivisi z’ubukerarugendo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku ruhande rwe, Nkusi Felly Karenzi, umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo n’Amahoteri muri RDB, yavuze ko inama nk’izi zifasha abatanga serivisi z’ubukerarugendo kwisuzuma, kumenya ibikwiye kunozwa no gushyira imbaraga mu kongera ireme ry’ibyo bakorera abakiriya babo.

Yagaragaje ko kunoza serivisi ari ingenzi cyane muri iki gihe cy’impera z’umwaka n’itangira ry’umwaka mushya, kuko ari igihe kirangwa n’ubwiyongere bw’abakenera serivisi z’ubukerarugendo, barimo n’abashyitsi baturuka mu mahanga.

Yavuze ko abakerarugendo baturuka mu bindi bihugu baba biteze kwakirwa neza no guhabwa serivisi zinoze, cyane ko baba baramenye amakuru yuko u Rwanda ruri mu bihugu by’intangarugero mu kwakira abashyitsi no gutanga serivisi nziza kubasura Urwanda.

Iyi nama yibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu guhindura no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa ba mukerarugendo, kongera ubushobozi bw’abikorera no guteza imbere imibereho y’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo n’Amahoteri muri RDB, Nkusi Felly Karenzi, yavuze urwego rw’ubukeragundo bukwiye kunozwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17