Tanzania yiteguye gucunga dosiye z’Abanyarwanda baburaniye i Arusha

Tanzania yiteguye gucunga dosiye z’Abanyarwanda baburaniye i Arusha

Tanzania ishobora guhabwa ishyinguranyandiko z’ababuraniye i Arusha  ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye muri Afurika y’Iburasirazuba Dr. Stergomena Tax, yavuze ko ububiko bw’amadosiye buzashyikirizwa Tanzaniya imanza zirangiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Dr. Stergomena Tax yahishuye ko hashobora kuba hakiri kare gutangira ibiganiro by’aho ibikoresho bizabikwa.

Yabitangarije abanyamakuru mu Kigo Mpuzamahanga cy’Inama cy’Arusha (AICC), aho yagize ati: “Imanza zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ziracyakomeza.”

Yasubizaga ibibazo byabajijwe n’ibitangazamakuru bijyanye n’imiterere y’ububiko bwabaye ishiraniro ku hashobora gukomeza kuba ishyinguranyandiko hagati ya Tanzania, u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

Dr. Tax yavuze ko abizi neza, yaba inyandiko zagizwe ibanga n’izashyizwe ahagaragara kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, zizashyirwa mu maboko ya Tanzania. Ibyo ngo bizakorwa igihe imanza zose zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ziburanishirizwa i Arusha muri Tanzania n’i La Hague mu Buholandi.

Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko (IRMCT), ni rwo rwasigaranye dosiye z’imanza zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) nyuma yo guseswa mu mwaka wa 2015.

Dosiye zose zirimo inyandiko, amashusho, amajwi n’ibindi byose bigaragaza ubuhamya bwatanzwe mu gihe cy’iburanisha, bishobora kuba biri ku cyicaro cya AICC ari na ho harangwaga ibyumba by’urukiko rwa ICTR.

Minisitiri Dr. Tax yahamije ko n’iyo ishyinguranyandiko rizaguma muri Tanzania nta kizabuza ko rizaba rifunguriwe Isi yose kugira ngo ababikeneye bose babe bashobora kubona amakuru ku manza zaciwe n’ibihamya byashingiweho mu gufata imyanzuro yafashwe ku muntu wese waburaniye i Arusha.

Ati: “Ubu bubiko burihariye kuko mu mateka y’ikiremwamuntu habayeho inkiko za Jenoside nk’izi eshatu gusa.”

Bumwe mu bubiko bweguriwe miliyoni z’Abayahudi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi. Iherereye ahitwa Auschwitz muri Polonye, higeze kwigarurirwa n’Abadage ubwo bahateraga mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ubundi bubiko burimo gutegurirwa kwakira inyandiko z’imanza zaburanishirijwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahoze i Yugosilaviya (ICTY), rwitaga cyane ku bashinjwaga uruhare muri Jenoside yabereye i Bosnia-Herzegovina mu myaka ya 1990. 

Dr. Tax yanahishuye ko Tanzania ishishikajwe no guhindura ishyinguranyandiko  ry’imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi rikaba Ingoro Ndangamurage, ari na ho abantu baturutse imihanda yose ku Isi bajya bazisanga. 

Amagambo ya Dr. Tax aje nyuma y’amezi atatu gusa Umuyobozi Mukuru wa IRMCT ikorera muri Arusha, avuze ko ububiko buvugwa bukomeje kuba umutungo wa Loni.

Abubacar Tambadou, Umwanditsi wa IRMCT, yashimangiye ko icyemezo cy’aho ishyinguranyandiko rigomba kubikwa gishingiye ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi.

Mu magambo ye ubwo aheruka gusura u Rwanda, yagize ati: “N a nyuma yo gupfundikira imanza nyinshi zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsii, ububiko buzakomeza kuba umutungo wa Loni.”

Icyakora, Bwana Tambadou yemeje ko icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira ayo mateka cyumvikana bitewe n’amateka yabo n’igihugu cyabo.

Ariko icyemezo cya nyuma cyerekana aho Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi kemeye kurekera izo nyandiko bizashingira ku  gisobanuro cyagutse cy’iryo shinguranyandiko n’icyo rivuze mu rwego mpuzamahanga.

Bwana Tambadou yagize ati: “Nubwo ububiko bwerekeye u Rwanda, amateka yarwo ndetse na politiki, bwagize umumaro bugera ku ntego  irenze icyo gihugu.

Yanditswe na RUTAGENGWA PHIONAH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43