U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza – Dr. Okello
Umunyarwenya ukomoka muri Uganda Dr. Hilary Okello, yashimagije u Rwanda avuga ko abona rumeze nk’umuturanyi mwiza utumwa umwana yifuza kugira ababyeyi bameze nk’abo baturanyi. Dr. Okello avuze ibi mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mike rutangaje ko ruzakira irushanwa ry’imodoka duto rizwi nka Formular1 (F1) avuga ko u Rwanda ari umuturanyi mwiza. Yifashishije ubutumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X ashima u Rwanda anarengurira ku bihugu bituranye na rwo abisaba kurwigiraho. Yagize ati: “U Rwanda ni wa muturanyi utuma wifuza kugira ababyeyi bita cyane ku rugo rwabo.” Ni amagambo uyu munyarwenya yaherekeresheje amashusho magufi yatangajwe n’abayobora F1, batangaza ko iryo rushanwa rigiye kuzagaruka muri Afurika rikazabera mu Rwanda, ni ho Dr. Okello yashingiye ashima u Rwanda anacira amarenga abayobozi b’Ibihugu bituranye…
15 Ukwakira 2026 Saa 15:42








