Zamalek SC yitegura gukina na APR FC yageze i Kigali

Zamalek SC yitegura gukina na APR FC yageze i Kigali

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yitegura gukina na APR FC umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, yageze i Kigali. 

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje iyi kipe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Iyi kipe yageze mu Rwanda ari intare yakomeretse dore ko ku Cyumweru yatsinzwe ibitego 2-0 na mukeba wayo Al Ahly SC mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Misiri.

APR FC izakira Zamalek mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri, tariki ya 24 Ukwakira 2026. Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahita ikatisha itike yo gukina imikino y’amatsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

APR FC yasezereye Les Aigle du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (RDC) mu ijonjora rya mbere, mu gihe Zamalek SC yasezereye AS Port yo muri Djibouti.

Zamalek SC yiteguye gukina na APR FC yageze i Kigali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  2. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  3. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48
  4. Nyagatare: Ibiti bisaga miliyoni 1,3 birimo guterwa byitezweho gukemura ibibazo by’ibicanwa 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:29
  5. Kayonza: Gasarabwayi barashima ko umuhanda wabangamiraga imigenderanire wakozwe 14 Ugushyingo 2026 Saa 08:58