Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma

Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma

Igitaramo cy’umuhanzi Koffi Olomide cyagombaga kubera muri Uganda cyasubutswe ku munota wa nyuma kubera ingamba za Minisiteri y’Ubuzima zo gukumira Ebola. Ni igitaramo cyari giteganyijwe ko kizaba tariki 9 Ukwakira 2026, biza gutangazwa ko cyasubitswe umunsi nyirizina cyagombaga kubera ugeze.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko inzego z’ubuzima zishyizeho amabwiriza agenga ingendo zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gukumira Ebola. Mu butumwa abateguye icyo gitaramo batangaje ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bashyigikiye umwanzuro wa Guverinoma.

Banditse bati: “Twubaha kandi dushyigikiye ingamba Guverinoma ya Uganda yafashe mu kurinda ubuzima bw’abaturage, abashyitsi n’abandi bose bashobora guhura n’ingaruka z’icyo cyorezo.”

Bisegura ku bari biteguye icyo gitaramo ariko banatangaza ko itariki kizasubukurirwa izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Bati: “Twiseguye ku bari bamaze kugura amatike kuko ubuzima ni bwo bwa mbere birakwiye ko bwitabwaho. Turasaba abari bafite amatike ko bayabika neza kuko vuba tuzatangaza itariki cyimuriweho.”

Koffi Olomide asanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumba, ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri RDC.

Yatangiye kumenyekana mu muziki mu myaka ya za 1970, bivuze ko amaze imyaka 56 akora umuziki akaba azwi cyane mu njyana ya Rumba.

Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59
  2. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47
  3. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  4. Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika  8 Ugushyingo 2026 Saa 10:38
  5. Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro 8 Ugushyingo 2026 Saa 09:54