Abanyamwuga ba filime nyarwanda bagiye kumurika ikinamico muri USA

Abanyamwuga ba filime nyarwanda bagiye kumurika ikinamico muri USA

Itsinda ry’Abanyamwuga ba filime nyarwanda bagiye kwerekana imikino itatu y’ikinamico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere rya sinema mu Rwanda.

Ni itsinda rigizwe n’abarimo Clapton Kibonge, umuhanzi n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyeshuri muri Mashariki Arts Academy; Simon Iyarwema, inzobere mu buhanzi, filime, ibikorwa by’umuco, gutoranya abakinnyi no gutegura ibirori.

Hari kandi Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na Shenge, ukora filime nka Producer n’umuyobozi wazo, akaba n’umukinnyi wa filime ndetse n’umwe mu banditsi b’ikinamico Musekeweya; na Shyaka A. Adolphe umucuranzi wa gitari.

Ni kimwe mu bikorwa bizakorwa mu ruzinduko abagize iryo tsinda barimo rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abakora umwuga w’ikinamico mu Rwanda no muri Amerika, kungurana ubumenyi no kumenyekanisha inkuru zishingiye ku muco n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Iby’ayo makuru y’imikino bazamurika yatangajwe na Clapton Kibonge ubwo yaganiraga n’itangazamakuru agaragaraza ko irimo ibiri yateguwe n’itsinda ryabo n’undi umwe bazakorana n’abahanzi bo muri Amerika.

Yagize ati: “Dufite imikino itatu izakinwa. Ibiri ni iyacu, undi ni uwo tuzafatanya n’abo muri Amerika.”

Iyo mikino izamurikirwa muri gahunda ya Hattiloo Theatre yiswe “We Choose Tomorrow”, aho hateganyijwe ibikorwa bitatu bihuriza hamwe abahanzi b’Abanyarwanda n’Abanyamerika b’Abirabura, bikibanda ku guhangana n’ibibazo, ubutwari, umwirondoro n’icyo abantu basigira abazabakomokaho.

Mu mikino izamurikwa harimo uwitwa “Umuganda: The Choice to Live”, igaragaza uburyo amacakubiri yasenya imibanire y’abantu, akabambura ibyishimo. Icyakora, inagaragaza ko bishoboka kongera kwiyunga, kubaka umubano no guhitamo ubuzima burangwa n’ubumwe, imbaraga n’ibyishimo.

Umwanditsi w’uwo mukino yifashishije ‘Umuganda’ uzwi cyane mu Rwanda nk’igikorwa rusange cy’abaturage cyo kwita ku bidukikije no guteza imbere imibereho y’aho batuye.

Awugaragaza nk’umwanya wo gutekereza ku gaciro ko gukorera hamwe no kubaka ejo hazaza hahuriweho., muri iyi kinamico igitekerezo cy’ubufatanye cyaguwe kigakoreshwa mu kugaragaza uko abantu bashobora kongera kwiyubaka no kugarura icyizere mu buzima bwabo.

Hazamurikwa kandi undi witwa “Ndabaga”, uvuga ku nkuru y’umukobwa ukiri muto uhagurukira guhangana n’imyumvire ishyira imipaka ku byo abagore bashobora kugeraho. Ugaragaza ko ubutwari n’uguharanira ibyo umuntu yemera bishobora gutuma agera ku byo abandi babona nk’ibidashoboka.

Amatsinda yombi kandi azahurira ku wundi mukino bise,“What We Carry”, ukoresheje imivugo iherekejwe n’imikinire y’ikinamico n’imbyino, uzibanda ku byo abantu baragwa n’ibisekuruza bibabanziriza, ibyo bahitamo kureka n’indangagaciro bahitamo gusigira abazabakomokaho.

Ni intambwe igaragaza ko uru rugendo rutagamije kwerekana gusa ibikorwa byakozwe n’Abanyarwanda, ahubwo runafite intego yo guhuza imbaraga z’abahanzi bo mu bihugu byombi, bakarema ibikorwa bihuriza hamwe ubunararibonye, imico n’uburyo butandukanye bwo kubara inkuru, imbere y’abantu ku rubyiniro.

Kumurikwa w’iyo mikino n’ubufatanye hagati y’amatsinda yombi bishimangira guhuza imbaraga z’abahanzi bo mu bihugu byombi, bakarema ibikorwa bihuriza hamwe ubunararibonye, imico n’uburyo butandukanye bwo kubara inkuru binyuze ku rubyiniro no guteza imbere sinema.

Bikaba biteganyijwe ko iyo mikino izerekanwa kuva tariki 22 Ukwakira 2026 kugeza tariki 25 Ukwakira 2026.

Itsinda ry’abakinnyi ba filime mu Rwanda rigiye kumurika imikino ishimangira ubudaheranwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  2. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  3. Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’ 12 Ukwakira 2026 Saa 17:36
  4. Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimuriwe ahandi 12 Ukwakira 2026 Saa 16:43
  5. Abimukira basaga 139 bahitanywe n’impanuka y’ubwato y’umupaka wa Djibouti 12 Ukwakira 2026 Saa 15:23