Tyla abona Rema ari we musore mwiza kurusha abandi muri Nigeria

Tyla abona Rema ari we musore mwiza kurusha abandi muri Nigeria

Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, yatangaje ko afata umuhanzi Rema, ukomoka muri Nigeria nk’umusore uteye neza, avuga ko atakwanga gusohokana na we bakagirana ibihe byiza mu gihe yabona ayo mahirwe.

Uyu muhanzi uzwi cyane ku ndirimbo ya Water yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Apple Music kuwa 12 Ukwakira 2026, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ifoto yigeze gukwirakwira ari kumwe na Rema bajyanye mu birori amuvuga nk’umuhanzi rukumbi mu byamamare yifuzaga ko bajyana mu birori bya Prom.

Prom ni ibirori bidasanzwe bikunze gutegurwa ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu bihugu bimwe na bimwe, aho bajyana n’abo bahisemo, bakagira ibihe byiza.

Yagize ati: “Rema ni umusore uteye neza. Umwaka ushize twarajyanye, tumarana igihe kandi turishimana, ndetse dufata amafoto turi kumwe. Byateje urusaku rwinshi, ku buryo abantu batangiye gukeka ko dukundana. Ndetse nanjye byageze aho ntangira kubyemera. Ariko mu by’ukuri, turi inshuti gusa.”

Tyla akomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye ‘Water,’ yasohotse mu 2023, igakundwa n’ingeri nyinshi z’abakunzi b’umuziki ku Isi. Mu 2024, yashyize hanze album ye ya mbere yise Tyla, iriho indirimbo zirimo Truth or Dare, ART na Jump, yakoranye na Gunna na Skillibeng.

Kugeza ubu ntacyo Rema yari yabitangazaho icyakora mu biganiro bye byinshi akunda kwiyama abakobwa n’abagore avuga ko bamwihambiraho kandi we afite uwo mukunzi.

Tyla yahakanye ko adakundana na Rema ariko ari umusore mwiza wo gusohikana nawe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  2. Zamalek SC yitegura gukina na APR FC yageze i Kigali 13 Ukwakira 2026 Saa 09:41
  3. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  4. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  5. Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’ 12 Ukwakira 2026 Saa 17:36