Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’

Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’

Itsinda ry’abaramyi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘IBIHE’ bari bamaze igihe bateguje abakunzi babo, bashimangira ibyiringiro bishingira ku butabazi bw’Imana.

Ishimwe Vestine yasangije agace gato k’amashusho y’iyo ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga abwira abamukurikira ko indirimbo yose yamaze gusohoka kandi ayibatuye ngo ibakomereze mu kwizera. Yanditse ati: “Indirimbo ‘IBIHE’ yamaze kugera ku mbuga zicuruza umuziki, mbasabiye ko yabakomereza ukwizera.”

Mu gitero cya mbere, aba bahanzi barararirimbye bati: “Nubwo inzira yari ndende kandi ibimpiga na byo ari uruhuri […] iyo mu kidaturwa nta jwi ryiza numva kure y’ibyo ukunda, ndangariye ubusa, nta muhuza wanjye n’agakiza nsikamiwe n’icyaha. Gutabarwa kwanjye byari inzozi. 

Bakomeza bati: “Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho, nta gitero na kimwe kizangeraho ntari kumwe n’Umwami wanjye, ya mitwaro urayintuye! Yesu sinzi uko uhinduye ibihe, ubikoze uko wabimbwiye none umutima urahembutse.”

Iyo ndirimbo ikomeza yumvikanisha ukuntu abizera Imana ibitaho kandi ikabatabara mu gihe bugarijwe n’ibigeragezo. Mu gitero cya Vestine, yagize ati: “Urongeye uramvuguruye, njye wari warahejwe n’igihe, ubwo intambwe zanjye zikomejwe na we, n’aho nagwa sinzarambarara […].”

IBIHE ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi babo babigaragariza ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga rwabo rwa YouTube. Ukoresha amazina ya ‘Vumilia-Official yanditse’ ati: “Murabagirane bakobwa beza, ubwiza bw‘Uwiteka bubarasire. Yesu mwiza abarebane ibambe ryinshi.”

Ukoresha amazina ya ‘bawilialphonse1216 yanditse’ ati: “Ibitero ntibizabura kubagaraho bana banjye. Ariko muhumure Imana irabakunda kandi irabarinze.”

Ni indirimbo batangaje ko yanditswe na Dany Mutabazi afatanyije na Niyo Bosco mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Chriss Eazy.

Indirimbo ‘IBIHE’ ya Vestine na Dorcas yageze hanze
Indirimbo ‘IBIHE’ yanditswe na Mutabazi na Niyo Bosco
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41