Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia

Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia

Indege ya sosiyete ya Ethiopian Airlines yari yerekeje i Tel Aviv muri Isiraheli yahatiwe gusubira inyuma itaragera iyo yajyaga, nyuma y’uko inzego za Isiraheli ziyimye uburenganzira bwo kugwa ku kibuga cy’indege, kubera ko umwe mu bapilote bayo akomoka muri Indonesia.

Ibi byabaye hagati yo ku Cyumweru no ku wa Mbere. Nk’uko televiziyo ya Isiraheli, Channel 12, yabitangaje ku wa Mbere, iyo ndege yari imaze hafi isaha ihagurutse i Addis Ababa muri Ethiopia, ikiri mu kirere cya Ethiopia, ubwo hatangwaga amabwiriza yo kuyisubiza inyuma.

Iyo ndege yasubiye ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa, aho uwo mupilote yasimbujwe undi. Nyuma yaho, indege yongeye guhaguruka yerekeza i Tel Aviv, iza kwemererwa kugwa ku kibuga cy’indege cy’aho.

Ethiopian Airlines yatangaje ko ibyabaye byatewe n’ikosa, ivuga ko itari izi ko umupilote ukomoka muri Indonesia atemerewe gukora ingendo z’indege zijya muri Isiraheli.

Amabwiriza mashya ya Isiraheli ni yo ntandaro y’iki kibazo
Iki kibazo cyabaye nyuma y’uko Isiraheli ishyizeho amabwiriza mashya abuza abapilote n’abandi bakozi b’indege bakomoka mu bihugu bidafitanye na yo umubano wa dipolomasi kwitabira ingendo z’indege zerekeza muri icyo gihugu.

Amakuru yatangajwe avuga ko aya mabwiriza atareba abapilote gusa, ahubwo anareba abandi bakozi bakorera mu ndege, barimo abita ku bagenzi mu gihe cy’urugendo abazwi nka Steward / Stewardess cyangwa Air Host / Air Hostess.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’ikindi kibazo cyabaye mu kwezi gushize, ubwo umupilote wungirije ukomoka muri Oman, wari mu ndege ya Flydubai yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv, yavugwagaho kugerageza kwigarurira ubuyobozi bw’indege.

Amakuru avuga ko uwo mupilote wungirije yaba yaragabye igitero kuri kapiteni w’indege, agashaka gushimuta iyo ndege. Ibyo byatumye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ategeka ko hakorwa isuzuma ry’umutekano ku ndege zitwara abagenzi zijya muri Isiraheli n’izihava.

Ibihugu 10 bya Afurika biri mu byibasiwe

Aya mabwiriza ashobora kugira ingaruka ku ngendo z’indege n’uko amasosiyete y’indege ategura abakozi bayo, cyane cyane mu gihe hari abapilote cyangwa abandi bakozi bafite ubwenegihugu bw’ibihugu bitagirana umubano wa dipolomasi na Isiraheli.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru ndetse n’inyandiko yo mu buyobozi bw’ikigo cy’indege cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika United Airlines ibigaragaza, ibihugu nibura 10 bya Afurika biri kuri urwo rutonde.

Muri byo harimo Algeria, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Libia, Mali, Mauritania, Niger, Somalia, Sudan na Tunisia.

Aya mabwiriza ashobora kugira ingaruka ku bakozi bafite ubwenegihugu bubiri, kuko n’abafite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri bashobora gukumirwa bitewe n’ibisabwa n’izo ngamba.

Amasosiyete y’indege ashobora guhura n’ingorane

Izi mpinduka zishobora guteza amasosiyete y’indege ibibazo mu gutegura abapilote n’abandi bakozi bazakora ingendo zijya muri Isiraheli.

Bishobora kuyasaba gushaka abandi bakozi bujuje ibisabwa kugira ngo ingendo zidakomeza guhagarara.

Ku bijyanye na Ethiopian Airlines, ikibazo cyabaye cyakemuwe binyuze mu gusimbuza umupilote wari ufite inkomyi yo kujya muri Isiraheli, maze indege ikomeza urugendo rwayo.

Ibi bigaragaza ko amabwiriza mashya y’umutekano mu by’indege ashobora kugira ingaruka zitari ku mutekano w’ingendo gusa, ahubwo no ku mikorere ya buri munsi y’amasosiyete atwara abagenzi mu bihugu bitandukanye.

Nubwo Isiraheli ivuga ko izi ngamba zijyanye n’umutekano, zishobora no gukomeza guteza impaka ku ngaruka zigira ku bakozi b’indege, amasosiyete atwara abagenzi n’uburyo ibihugu bidafitanye umubano wa dipolomasi bikomeza gukorana mu rwego rw’ingendo zo mu kirere.

Amabwiriza ya Isiraheli ntareba aba pilote gusa, ahubwo anareba abandi bakozi bakorera mu ndege
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Tyla abona Rema ari we musore mwiza kurusha abandi muri Nigeria 13 Ukwakira 2026 Saa 11:34
  2. Zamalek SC yitegura gukina na APR FC yageze i Kigali 13 Ukwakira 2026 Saa 09:41
  3. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  4. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  5. Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’ 12 Ukwakira 2026 Saa 17:36