Ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, 13 Ukwakira 2026, azajyanwa mu bitaro by’i Roma aho azabagwa ikibyimba ku bihaha.
Ku Cyumweru uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 71 yatangaje ko ubwo buvuzi buteganyijwe vuba, anashimira abakirisitu ku bwo kumuzirikana mu masengesho.
Leta ya Vatican yatangaje kandi ko byitezwe ko azamara hafi icyumweru aruhuka kugira ngo agarure ubuzima nyuma yo kubagwa.
Umuryango w’Abanyamerika wita ku buzima bw’ubuhumekero wagaragaje ko ibibyimba nk’ibyo biri munsi ya 5% ari byo biba kanseri. Ibyago byiyongera bitewe n’imyaka, ingano yabyo n’ibindi birimo kunywa itabi.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE