Korali Agape ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya EPR Paruwasi ya Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, yateguje ko igiye kongera gutaramira abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2”, aho Dr. Pasiteri Antoine Rutayisire azigisha ijambo ry’Imana.
Uretse iyo Korali ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi batandukanye barimo abaririmba ku giti cyabo n’amakorali azabafasha.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya umuhuzabikorwa w’imirimo yo gutegura icyo gutaramo Nshimiyimana Janvier avuga ko bagiteguye bagamije gufasha abantu kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo.
Yagize ati: “Iki gitaramo kigamije kugeza ku bantu ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no guhuriza hamwe abakirisito n’abakunzi ba Gospel mu mwanya wo gushimira Imana ku bw’ibyo yakoze.
Mu bazafasha iyo Korali gutarama harimo itsinda rya Papi Clever na Dorcas, Chorale Jehovah Jireh, Believers Worship Team ndetse na Korali Bethel mu gusangira n’abakunzi ba Gospel umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.
Hazabaho kandi inyigisho z’Ijambo ry’Imana aho zizatangwa na Rev. Dr. Antoine Rutayisire, mu gihe insanganyamatsiko y’igitaramo ari “Dushime Uwiteka”, ishingiye kuri Zaburi 143:5–6.
Korali Agape yashinzwe ku wa 1 Kamena 1997, ikorera umurimo w’Imana muri Presbyterienne-EPR Paroisse ya Kiyovu, bivuze ko imaze imyaka 29 bakora uwo muhamagaro.
Ubu igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60, ikaba iteganya kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo mu 2027.
Biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 18 Ukwakira 2026, muri Serena Hotel.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE