Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro

Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro

Korali Beula ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Kristo”, igamije kwibutsa abakirisito n’abandi bayumva gukomeza kwizera Yesu Kristo mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibihe by’ingorane.

Iyo korali ivuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyo ndirimbo bugamije kugeza ku bayumva kudakariza icyizere gukora no gutabara kw’Imana kuko itagamburuzwa n’ibihe cyane ko hari abahura n’ibihe bigoye bagahagarika gusenga.

 Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’iyo Kolari Ngabo Jules yavuze ko igitekerezo cy’iyo ndirimbo bagikomoye ku bihe bigoye birimo kugamburuza abizera Kirisito bakisanga bamuvuyeho.

Yagize ati: “Muri iki gihe abantu bakeneye Yesu Kirisito kurusha n’ibindi bihe byabanje kuko hari abagamburuzwa n’ibihe bakamutakariza icyizere. Ni yo mpamvu twifuje kongera kwibutsa abantu ubudasa bwa Kirisito, kuko Yesu Kiristo ari ubuzima, kandi ni we nzira y’ukuri n’ubugingo.”

Iyi korali ivuga ko umwihariko w’iyi ndirimbo ugaragarira mu guhamya ukwizera nyako gushingiye ku mirimo ikomeye Kirisito akora, kandi itagenewe Abakirisito gusa ahubwo igenewe buri wese ukeneye ihumure. 

Ati: “Ni indirimbo yafasha umuntu wese kuko tuba mu bihe bitandukanye, amagambo arimo arafasha umuntu uri mu bihe byiza no mu bihe bimugoye, twifuzaga kumenyekanisha Yesu kristo w’ ibihe byose.”

Korali Beula yatangiye gukora ivugabutumwa mu 1999, ikorera mu itorero ryahoze ari Rwintare ryakoraga muri Paruwasi ya Kimihurura, ubu rikaba ari Itorero rya Kimihurura muri Paruwasi ya Gasabo. Kugeza ubu iyi korali ifite abaririmbyi barenga 60. 

Nyuma yo gusohora “Yesu Kristo”, Beula Choir ivuga ko izakomeza gukoresha indirimbo mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu.

Kolari Beula yibukije Abakristu ko badakwiye gutakariza ikizere Yesu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  5. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13