Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko abana basaga 2 000, bamaze gutakaza umwe cyangwa ababyeyi bombi, cyangwa batandukanywa n’ababyeyi n’ababarera kubera icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuva hatangazwa ko icyorezo cyadutse muri Gicurasi.
Imibare yatangajwe na UNICEF igaragaza ko kugeza ku wa 28 Nzeri, abana 1 581 bari bamaze kubarurwa muri Ituri, mu gihe abandi 322 bari muri Kivu y’Amajyaruguru.
UNICEF ivuga ko iyi mibare ishobora kuba iri munsi y’umubare nyakuri w’abana bagezweho n’ingaruka z’icyorezo, kuko ikubiyemo gusa uduce UNICEF ikoreramo ku bufatanye n’Ishami ry’Intara rishinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage (DIVAS).
Lucia Elmi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri UNICEF, nyuma y’uruzinduko yagiriye i Bunia, umujyi uri ku isonga mu bice byibasiwe n’icyorezo, yavuze ko Ebola ishobora gutangiza uruhererekane rw’ibibazo bikomeye ku bana.
Yasobanuye ko iyo umubyeyi arwaye, umwana ashobora kuba mu kaga ko kwandura. Iyo uwo mubyeyi ajyanwe mu bitaro cyangwa akitaba Imana, umwana ashobora gusigara adafite umuntu wamwitaho, kuko bene wabo n’abaturanyi batinya kumwegera kubera gutinya ko nabo bakwandura
Muri Bunia kandi, abana 214 babaga kandi bakorera ku mihanda bamaze kumenyekana nk’abakeneye uburinzi bwihariye.
UNICEF ivuga ko aba bana, kubera kubura ababakurikirana, baba bafite ibyago byinshi byo kwandura Ebola. Iyo barwaye, birushaho kugorana kubageraho binyuze muri gahunda yo gukurikirana abantu bahuye n’abanduye no kubageza ku buvuzi.
Uretse ibyo, aba bana baba bafite n’ibyago byinshi byo gukorerwa ihohoterwa no gukoreshwa mu buryo bubangamira uburenganzira bwabo.
Imibare ya UNICEF ishingiye ku makuru ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kugeza ku wa 29 Nzeri, nibura abana 2 076 bari bamaze kwandura Ebola, naho 1 162 muri bo bakaba baritabye Imana.
UNICEF ivuga ko abana bagize abarenga kimwe cya kane cy’abanduye Ebola bemejwe, ariko bakaba bangana hafi na kimwe cya gatatu cy’abahitanywe n’iyi ndwara.
Abana bato ni bo bafite ibyago byinshi kurushaho. UNICEF ivuga ko abana barindwi kuri 10 bari munsi y’imyaka itanu banduye Ebola bamaze gupfa, ugereranyije na batandatu kuri 10 mu byumweru bike byari bishize.
Mu rugendo yagiriye i Bunia, Lucia Elmi yahuye n’umwana w’umukobwa witwa Lina, wari ufite amezi arindwi gusa kandi warokotse Ebola nyuma yo kubura nyina wishwe n’iyo ndwara.
Elmi yavuze ko inkuru y’uyu mwana igaragaza ko kuvura umwana wanduye Ebola byonyine bidahagije.
Yagaragaje ko ibigo bivurirwamo Ebola bikwiye kugira ahantu hihariye ho kwita ku bana bato, kugira ngo barindwe kandi ababyeyi barusheho kugira icyizere cyo kujya kwivuza bazi ko abana babo bari hafi kandi bafite umutekano.
Ku rwego rw’igihugu, kugeza ku wa 29 Nzeri, RDC yari imaze kwemeza abarenga 8 224 banduye Ebola, mu gihe 3 982 bari bamaze kwitaba Imana mu Ntara zirindwi.
Intara ya Ituri ni yo yari ifite umubare munini w’abanduye, mu gihe Ebola yakomeje kugaragara no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iki cyorezo cyasanze abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC basanzwe bahanganye n’ibibazo by’ubutabazi bimaze igihe kirekire.
UNICEF ivuga ko mu bice byibasiwe n’icyorezo harimo intara zakiriye abantu bagera kuri miliyoni 4,4 bahunze ingo zabo kubera amakimbirane.
Mu rwego rwo kurinda abana, UNICEF itera inkunga ibigo 12 byita ku bana biri hafi y’ibigo bivurirwamo Ebola muri Ituri.
Ibi bigo bitanga ubufasha bwizewe kandi bukwiranye n’abana bato baba barahuye na Ebola, abadafite ababakurikirana cyangwa abafite ababitaho bari kwivuza Ebola.
Ku bufatanye na DIVAS, UNICEF kandi ikora ibikorwa byo gushaka imiryango y’abana batandukanye n’ababo, kongera kubahuza n’imiryango yabo no kubashakira abandi babitaho igihe bibaye ngombwa.
UNICEF ivuga ko ibikorwa byayo byo gutanga ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze n’imibereho myiza byamaze kugera ku bantu 90 600, mu gihe abarenga 15 900 bo mu miryango bahawe ubufasha bwo mu mutwe n’imibereho myiza mu ngo zabo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE