Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki

Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki

Igitaramo cyo gushimira uruhare rw’umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohanayagize mu muziki w’u Rwanda cyahinduriwe itariki mu rwego rwo kwitegura biruseho.

Ni igitaramo cyateguwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka NoopJa, akaba n’Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana aho barimo kugitegura bafatanyije n’umuryango we n’inshuti ze. 

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2026, Noopja yiseguye ku mpinduka avuga ko impamvu ari ukugira ngo imyiteguro irusheho kugenda neza.

Yanditse ati: “Bitewe n’imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru icyenewe, igitaramo cya Mariya Yohana Gala Night cyimuriwe tariki 28 Ugushyingo 2026, turimo gukora amasaha y’umurengera kugira ngo uzabe umugoroba utazibagirana wo kwishimira umuziki, umuco, icyubahiro mu muziki w’u Rwanda.”

Byari biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 24 Ukwakira 2026, kuri ubu byamaze kwemezwa ko kizaba tariki 28 Ukuboza 2026, kuko hari byinshi itsinda ririmo gutegura rigishyira ku murongo.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda. Uretse ubuhanzi, ashimirwa uruhare inganzo ye yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NoopJa yatangaje ko kwimura igihe cy’igitaramo byatewe no kwitegura bihagije
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  2. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  3. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  4. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15
  5. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25