Arabie Saoudite: U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo y’ubwiza buhebuje

Arabie Saoudite: U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo y’ubwiza buhebuje

U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) rwamuritse ikawa y’u Rwanda mu mijyi ya Abu Dhabi, Dubai na Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni mu imurikagurisha ryatangiye ku wa 9 risozwa ku wa 11 Ukwakira 2026, ryitabirwa n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ines Mutoni n’intumwa z’u Rwanda, aho bagaragaje ubwiza n’uburyohe byihariye bw’ikawa Nyarwanda ndetse n’amahirwe ifite yo kurushaho kwagura isoko ryayo mu rwego mpuzamahanga.

NAEB ihamya ko ku Rwanda, iri murikagurisha ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ubucuruzi, gushimangira isura yarwo ku rwego mpuzamahanga no gufungura amahirwe y’isoko mpuzamahanga mu gihugu cyose dore ko 60% by’ikawa u Rwanda rusarura yoherezwa mu mahanga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi Byoherezwa mu Mahanga (NAEB) cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko mpuzamahanga mu minsi itanu byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw, ahwanye na miliyoni 9,9 z’Amadolari ya Amerika.

Aya mafaranga yabonetse hagati ya tariki ya 28 Nzeri na tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’uko u Rwanda rwohereje hanze toni 9 656 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa byinjije amafaranga menshi, aho toni 604 zayo zoherejwe hanze zikinjiza miliyoni 1.6 z’Amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyari 2,3 Frw.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41