Gahunda ya “Igira ku Murimo” imaze guhugura abanyeshuri 632

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 4, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Gahunda ya “Igira ku Murimo” (WPL: Workplace Learning) ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board-RTB) ku nkunga y’Ikigo cy’Ababiligi cy’Iterambere, Enabel hamaze guhugurwa abanyeshuri 632 kuva muri Werurwe 2021.

Ikigo cy’Ababiligi cy’Iterambere, kibinyujije mu mushinga ugamije iterambere ry’Imijyi (UEDi) ifatanyamo n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), ifasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’igihugu ya ‘Igira ku Murimo’ aho abanyeshuri bigira amasomo amwe ku ishuri, andi bakayigira ku murimo hagamijwe gutanga ubumenyingiro bunoze kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bikanabongerera amahirwe yo kubona akazi iyo barangije amasomo. 

Intego z’Ikigo cy’Ababiligi cy’Iterambere ni uguhugura urubyiruko rugera ku gihumbi.  Kugeza ubu hamaze guhugurwa abanyeshuri 632 mu byiciro bitatu (3 intakes) harimo abahungu 396 n’abakobwa 236.

Bahugurwa mu mashami 5 y’imyuga atandukanye ari yo ububaji (Carpentry), ubucuzi (Welding), ikwirakwizwa ry’amazi (Plumbing), Amashanyarazi (Electricity) ndetse no kubaka inzu (Masonry) hibandwa cyane cyane ku guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda construction materials).

Abanyeshuri 390 b’icyiciro cya mbere n’icya kabiri basoje amasomo yabo, abandi 242 barayakomeje.

Mu mirimo imwe n’imwe nk’ubwubatsi n’ububaji, hari abanyeshuri bagiye bagaragaza umuhate n’ubushobozi ku murimo, bigatuma abikorera babigishirije ku murimo batangira kubahemba bakiri mu masomo, ndetse na nyuma yayo babaha akazi.

Rodrigue Iradukunda na Samuel Munyaziboneye ni abanyeshuri bakiriwe na Elite Construction Ltd yatsindiye kubaka isoko rigezweho ndetse n’Agakiriro mu Karere ka Rulindo. Nyuma y’ukwezi bigira ku murimo, Pascaline Mutoniwase uhagarariye imirimo y’ubwubatsi muri Elite Construction Ltd yafashe icyemezo cyo kubongera ku rutonde rw’abakozi bahembwa.

Mutoniwase avuga ko abo banyeshuri bagaragaje umurava kandi bafata vuba ibyo bigaga ku buryo bageze ku rwego rwisumbuye nk’urw’abakozi basanzwe bahembwa n’iki kigo cy’ubwubatsi.

Gahunda ya Igira ku Murimo igirira akamaro abiga, abikorera n’Igihugu muri rusange

Iyi gahunda ifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage bo mu gace ishuri ryubatsemo (community) kimwe n’ishuri bigaho kuko hubakwa inyubako zitandukanye z’ishuri, cyangwa se mu kubaza ibikoresho nkenerwa by’ishuri nk’intebe.

Gahunda ya Igira ku Murimo igira uruhare muri gahunda ya NST1, aho mu ngingo yayo ya mbere yerekeye guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, iteganya ko mu bikorwa by’ingenzi bigomba kwibandwaho harimo kongera umubare w’abize ubumenyingiro bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Urugero ni urw’ishuri rya Saint Kizito Musha, i Rwamagana, aho abanyeshuri bakoze igikorwa cyo gufasha umupfakazi utuye hafi y’ishuri bakamusanira inzu ye yari yaraguye.

Gahunda ya «Igira ku Murimo» ifite umwihariko mu kongera amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko yafashije kwiga, kwigira ku murimo bituma umunyeshuri ahabwa ubumenyingiro (hands-on skills) bwizewe mu kazi.

Byongeye kandi, abayobozi b’amashuri bishimira uburyo imikoranire hagati y’amashuri n’inzego z’abikorera bwahawe imbaraga bikabafasha no mu kunoza imyigire y’abanyeshuri bo muri gahunda isanzwe (formal program). 

Ibigo by’abikorera (private companies) byakira abo banyeshuri bihamya ko nabyo byunguka amaboko mu gihe birimo byigisha abanyeshuri muri iyi gahunda, kandi hari abahamya ko bashimishwa no kugira uruhare mu iterambere ry’abana b’igihugu.

Innocent Nzakira, uhagarariye Koperative y’ububaji mu Gakiriro ka Jenda ahamya ko kwigisha abanyeshuri nawe bimufasha mu kongera umusaruro wa Koperative.

Agira ati: «Birumvikana, mu minsi ya mbere ntacyo abanyeshuri binjiza kuko nta bumenyingiro buhagije baba bafite. Ariko nka nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri baba bamaze kumenya byinshi ku buryo bagira uruhare runini ku bikorwa byinjiriza koperative.”

Jean de Dieu Harelimana, umukozi wubakisha muri Betra Ltd. yishimira indangagaciro ziranga abanyeshuri biga muri iyi gahunda. Agira ati:  Iyo amasaha yo gutaha yegereje, abakozi bamwe batangira gupfusha ubusa rwihishwa ibikoresho bagirango bishire batahe. Ibintu bitagaragara na rimwe ku banyeshuri b’iyi gahunda. Bagira ikinyabupfura, barumva…” 

Abakobwa bafite ubushobozi bwo kwiga imyuga

Abikorera bakira abanyeshuri bagaragaza ko abakobwa bafite ubushobozi bwo kwiga iyo myuga ndetse bakanagaragaza ubushake burenze ubw’abahungu. Bahamya ko umukobwa wabihisemo abikora mu buryo bunoze kurusha abahungu. 

Bigaragara ko ubushobozi bw’amashuri y’imyuga ku bijyanye n’abakozi, inyubako ndetse n’ibikoresho ari bukeya ugereranyije n’umubare w’urubyiruko rushaka kwitabira iyi gahunda.

Hagendewe ku musaruro mwiza iyi gahunda igenda igaragaza, inzego zibishinzwe zareba uburyo bwo kongerera ubushobozi amashuri ndetse n’ibigo by’abikorera kugira ngo bishobore gutanga ubumenyingiro bufite ireme muri iyi gahunda ya “Igira ku Murimo”.

Amasomo atangirwa ku ishuri yigishwa ku bufatanye n’amashuri atatu y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools) ari yo Saint Kizito Musha, Saint Martin Gisenyi na Ecole des Sciences et Technique (EST) Busogo. 

Urubyiruko rwiga muri gahunda ya Igira ku Murimo ruhakura ubumenyi ndetse rukoroherwa no kubona akazi
Abakobwa biga imyuga bayikora neza
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 4, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE