Leta y’u Rwanda  yigomwe ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli

Leta y’u Rwanda  yigomwe ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli

Leta  y’u Rwanda yigomwe  amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 64 cyiyongereho 31 kuri litiro na ho icya Mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga 121 cyiyongereho 61 kuri litiro.

Itangazo ryatanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rigaragaza ibiciro bivuguruye  bigomba kubahirizwa i Kigali,  uhereye ku wa 6 Werurwe kugera ku wa 05 Gicurasi 2022, rivuga  ko igiciro cya Lisansi kitagomba  kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,256 kuri litiro na ho   icya Mazutu ntikirenge amafaranga y’u Rwanda 1,201 kuri litiro. 

Igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 1 225 kuri litiro mu gihe icya mazutu cyari  ku mafaranga 1 140.

Iki cyemezo cyo kwigomwa  cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Iyi gahunda Leta  yayitangiye  muri Gicurasi umwaka ushize hirindwa  ririya zamuka rikabije  ry’ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  2. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  3. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  4. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  5. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36