Nairobi: Abofisiye ba RDF mu basaga 70 bitabiriye amasomo ya AU

Nairobi: Abofisiye ba RDF mu basaga 70 bitabiriye amasomo ya AU

Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu basaga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye amasomo agenewe ba Ofisiye ategurwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akaba arimo kubera mu Ishuri ryigisha gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi n’amahoro (HPSS) i Nairobi muri Kenya.

Uretse abaturutse muri RDF, ayo masomo yitabiriwe n’abofisiye baturutse mu bihugu birimo Angola, Botswana, Djibouti, Kenya, Malawi, Mozambique, Tanzania, Uganda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Biteganyijwe ko ayo masomo azasozwa no gukora imyitozo ya gisirikare yiswe “Justified Accord 2022”. Ni imyitozo ya gisirikare igenewe abayobozi b’ubuyobozi bw’ingabo (CPX) ndetse n’imyitozo yimbitse ikorerwa ku kibuga (FTX), yose ikaba yitezwe kuba mu cyumweru gitaha muri Kenya.

Justified Accord ni imyitozo ya gisirikare ikorwa buri mwaka ku bufatanye n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu by’abafatanyabikorwa mu kubaka ubushobozi bw’ingabo z’Afurika no kubategurira kuba abafatanyabikorwa beza b’Umuryango w’Abibumbye  na AU mu butumwa bwo kubugabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Brig. Benedict Mzee, ukuriye ishami ry’Ingabo za Kenya rishinzwe amahame n’amahugurwa, yashimangiye ko ari iby’agaciro kuba amasomo azasozwa no gukora imyitozo ya gisirikare y’uyu mwaka wa 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25