Bugesera: Polisi yahuguye abakora kwa muganga gukumira no kwirinda inkongi z’umuriro
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro ikomeje ibikorwa by’ubukanguramba bwo guhugura abakora mu bigo bitandukanye kumenya kwitabara byihuse mu gihe batewe n’inkongi z’umuriro zikunze kwibasira ahahurira abantu benshi.
Ni igikorwa urwo rwego rwakoreye mu Karere ka Bugesera ku wa 5 Kamena 2026, ku ivuriro rya BT David Clinic riri i Nyamata, aho abapolisi beretse abaganga n’abafasha babo ndetse n’abandi baturage, uburyo bw’ibanze bwo kwitabara mu gihe bugarijwe n’inkongi z’umuriro.
Aho bigishwaga ubwo bakwitabara bakoreshe ibikoresho byabugenewe (kizimyamwoto), uko bazimya gaz zo gutekesha yafashwe n’inkongi y’umuriro n’ibindi. Abahuguwe bavuze ko ayo mahugurwa ari ingenzi cyane kuko ubusanzwe inkongi hari aho zateraga bakiruka bajya guhamagara polisi nyamara ikaba yahagera hari binshi byamaze kwangirika.
Nshimiyimana Jean de Dieu, Umuyobozi wa BT David Clinic yabwiye itangazamakuru ko basabye polisi kuza kubigisha kugira ngo na bo babe biteguye guhangana n’inkongi z’umuriro. Yagize ati: “Turashima Leta yacu na Polisi y’Igihugu yemeye kudutoreza abakozi bacu n’abatugana ari cyo twishimira ku bijyanye no gutanga serivisi z’ubuzima, ni ukuvuga ko tuzabwitaho tuvura ariko tunatanga ubujyana bukwiye bube ari ubuzima buzira umuze uwo ari wo wose.”
Yavuze ko guhugura abakozi bibafasha gukoresha abafite ubumenyi bwo kwirindira umutekano yaba mu ngo iwabo no ku kazi.
Muhongerwa Chantal na we umwe mu bakozi kwa muganga yashimangiye ko guhabwa ayo mahugurwa byamuteye intege no kugira ingamba zo guhangana n’inkongi iyo ari yo yose. Ati: “Ubu dushobora kwirwanaho, mu gihe duhuye n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro tukaba twakwifashisha ubumenyi twahawe”.
Hari abavuga ko kuzimya izo nkongi ari iby’abanyembagaraga barimo abasore n’abagabo, mu gihe yatera hari abagore bakiruka bajya kubashaka ngo babafashe nyamara na bo nta bumenyi babifitiye.
Polisi yashishikarije ibigo byose byaba iby’abikorera n’ibya Leta gukomeza gahunda yo kwishakamo ibisubizo byo guhangana n’inkongi z’umuriro zakwibasira aho bakorera mu buryo butunguranye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamdun Twiyimana yavuze ko bifuza ko buri muntu wese agira ubumenyi bw’ibanze bwo kumenya kwitabara mu gihe yugarijwe n’inkongi y’umuriro.
Yagize ati: “Ni muri gahunda y’ubukangurambaga yo kwigisha abaturage uko bakwirinda inkongi z’umuriro ndetse n’igihe zabonetse bakaba bafite ubumenyi bw’ibanze bw’uko bahangana na yo bakazizimya mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi”.
Yunzemo ati: “Ubu ni gahunda yo gufasha buri muntu wese kugira ubumenyi bwo guhangana n’inkongi z’umuriro ariko no ku mbuga nkoranyambaga polisi ikomeje kubyigisha. Ibigo bya Leta n’iby’abakikorere mu gihe bamaze kubona ibikoresho byabafasha kuzimya inkongi z’umuriro bashobora gusaba Polisi ikaza ikabigisha kubikoresha.”
Muri aya mahugurwa hatanzwe inyigisho ku bintu bitatu by’ingenzi bituma hashobora kubaho inkongi z’umuriro ari byo ubushyuhe, igishya n’umwuka wa “Oxygen”, basobanurirwa ko iyo kimwe kibuze muri ibyo bitatu biba bidashoboka ko habaho inkongi z’umuriro.
Mu buryo bwo guhangana n’inkongi z’umuriro kandi, abahuguwe basobanuriwe ko inkongi y’umuriro irwanywa hashingiwe ku bwoko bw’igishya, bityo hakaba hagomba kwifashishwa ibikoresho byabugenewe mu guhangana n’inkongi.
Muri rwego rwo kumenya neza uburyo bwo guhangana n’inkongi z’umuriro bitewe n’ubwoko bw’igishya, amahugurwa yari agizwe n’ibyiciro bibiri aho abahugurwa babanje gukurikira isomo ku kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro, igice cya kabiri cy’amahugurwa kikaba cyari icyo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe hacanwa umuriro hakanakoreshwa uburyo bwabugenewe mu guhangana/kuzimya uwo muriro.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko inkongi y’umuriro ikunze kwibasira inyubako hirya no hino mu gihugu mu buryo butandukanye, ikangiza imitungo itari mike, igahitana ubuzima bw’abantu ndetse igakomeretsa abandi.
Inkongi z’umuriro zibasira imirima n’amashyamba zikunze kuboneka mu gihe cy’icyi (impeshyi). MINEMA ikavuga buri wese yitwararitse agakurikiza amabwiriza n’ingamba zihari zo gukumira inkongi y’umuriro, hahashywa ibi byago.




