Impumeko y’i Nyabimata aho Ingabo z’u Rwanda zivugwa imyato 

  • HABIMANA Eric
  • Kamena 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image
Abaturage bishimira ko bafatanya n'Ingabo z'u Rwanda mu gucunga umutekano no mu bikorwa by'iterambere

Imyaka ikabakaba irindwi irashize abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru, bavuye mu ihungabana rikomeye bakomoye ku bitero by’iteraboba byagabwe aho batuye bigahitana abaturage abandi bagakomereka, imitungo ya benshi igasahurwa. 

Abaturage batuye muri uyu Murenge bavuga ko mu gihe gishize umutekano warushjeho kuba ntamakemwa, ku buryo kuri ubu bakomeje ibikorwa by’iterambere kandi baryama bagasinzira babikesha umutekano bacungirwa n’Ingabo z’u Rwanda na bo bakawugiramo uruhare. 

Iyo uganiriye n’aba baturage nta kindi bagarukaho uretse ihungabana basigiwe n’abagizi ba nabi bacaga muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ku buryo bamwe batari bagitinyuka kujya mu masambu yabo batinya kuhahurira n’akaga.

Uyu munsi, abavuganye na Imvaho Nshya bahamya ko ubufatanye bw’Inzego z’umutekano, ubuyobozi n’abaturage ubwabo, bwafashije kwihutisha ibikorwa by’iterambere. 

Nsanzurwimo Emmanuel, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mishungeru, yavuze ko abaturage bongeye kugira icyizere cyo gukora no kwiteza imbere kuko umutekano wagarutse.

Ati: “Hano higeze kuba umutekano mucye kuko nk’abaturiye Ishyamba rya Nyungwe hari abagizi ba nabi barinyuragamo bakaza kuduhungabanyiriza umutekano, iyo umutekano uhungabanye nta muturage ushobora gukora ibikorwa by’iterambere. Ubu ariko ibintu byasubiye ku murongo, dufatanyije n’Ingabo z’Igihugu (RDF), ubuyobozi n’abaturage, umutekano ni wose kandi buri wese awugiramo uruhare. Ibyo rero bituma tubasha gukora no kwiteza imbere.”

Yongeyeho ko abaturage bakora mu mirima y’icyayi no mu bindi bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi badafite ubwoba nk’uko byari bimeze mbere. Uzamushaka Vestine na we yavuze ko iterambere bagezeho rifitanye isano n’umutekano bafite muri iki gihe.

Ati: “Twabayeho tutaryama neza kuko hari abantu bazaga baturutse mu mashyamba bakatwibira amatungo n’ibindi. Ubu turadamaraye, turaryama tugasinzira, tureza tugasarura, abana bariga neza kandi natwe twafashe iya mbere mu kwicungira umutekano kuko umuntu wese tubonye tumushidikanyaho tubimenyesha abayobozi.”

Rwamakuba Daniel, we avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’Inzego z’umutekano bwatumye ibibazo by’umutekano muke biranduka, abaturage bakongera gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga. Ati: “Ubu turatekanye, turashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye ubuyobozi bwiza n’ingabo ziturinda, ariko natwe nk’abaturage turi maso, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, ubu abantu baracuruza, barorora kandi ibikorwa by’iterambere birakomeje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Ntihinyurwa Joseph yavuze ko umutekano ari umwe mu nkingi z’iterambere ry’abaturage kuko ubafasha gukora no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Yagize ati: “Ni byo koko hari igihe abagizi ba nabi bigeze guhungabanya umutekano w’abaturage, ariko byararangiye kubera ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage. Ubu abaturage baratekanye, bajya mu mirima yabo, bakora ubucuruzi, barorora kandi bitabira gahunda zitandukanye zibateza imbere. Icy’ingenzi ni uko bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere.”

Mu Muganda wihariye abaturage bahuriyemo n’ubuyobozi ndetse n’Inzego z’umutekano mu bikorwa by’Ukwezi kwahariwe ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage, abaturage bashimiye RDF n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Muri uwo Muganda hacukuwe imirwanyasuri ku musozi, mu rwego rwo kurinda isoko y’amazi yangizwaga n’amazi menshi yamanukaga akangiza ibikorwa remezo birimo amatiyo n’ibigega by’amazi. 

Mu Mureng wa Nyabimata umuriro w’amashanyarazi warahageze, iterambere rirushaho kwiyongera
Abaturage n’Ingabo z’u Rwanda bafatanyije gucukura imirwanyasuri
  • HABIMANA Eric
  • Kamena 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE