Maj Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique

Maj Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), by’umwihariko Batayo ya mbere (RWABATT-1).

Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026 ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda kigo cya Socatel M’Poko giherereye mu Mujyi wa Bangui.

Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bubashimira bwaturutse ku buyobozi bukuru bwa RDF, anabashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaza mu gusohoza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro. Yanasobanuriye abasirikare uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari muri Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare busanzwe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Santarafurika.

Hamwe n’intumwa ayoboye kandi bazanasura izindi Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’aboherejweyo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Maj Gen Nyakarundi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA
Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42