Abasikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri Uganda

Abasikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri Uganda

Ba Ofisiye Bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda Maj. Caleb Kamuntu na Maj J.D. Mageza Gasasira, basoje amasomo agenewe ba Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kimaka riherereye mu Mujyi wa Jinja muri Uganda.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, witabiriwe n’Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riri Nyakinama, Brig Gen JC Ngendahimana na Col Emmanuel Ruzindana ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mipaka ushingira ahanini ku guhererekanya amakuru yafasha mu gukumira ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage.

1
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36