Brig. Gen. Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Brig. Gen. Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Brigadier General Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Itangazo Minisiteri y’Ingabo yashyize hanze kuri uyu wa 17 Kamena yavuze ko Brig. Gen. Patrick Karuretwa azakomeza inshingano yari asanzwe afite zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri iyo Minisiteri.

Brig. Gen. Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu 1992 mu gihe cy’urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri ‘The Fletcher School at Tufts University’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.

Muri Kaminuza ya Tufts, Brig. Gen. Karuretwa yahize amasomo y’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati ya 2008 na 2009.

Yamaze kandi imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika, ku myanya itandukanye. Bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016, yari Umujyanama mu by’umutekano; kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Mu Ukuboza 2024, Brig. Gen. Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

Brigadier General Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rurasaba ubufatanye mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ibihe 13 Ugushyingo 2026 Saa 10:04
  2. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  3. Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  4. Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:31
  5. Logan Joe azatangira 2027 ashyira hanze album ye ya mbere 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:08