Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’u Rwanda y’imyaka 25 mu mafoto

Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’u Rwanda y’imyaka 25 mu mafoto

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze yimakaza ubufatanye mu kubungabunga umutekano byabaye ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi, waranzwe n’ibirori bibereye ijisho, kwambika abapolisi bashya amapeti n’impeta, ndetse no kugaragaza ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu gucunga umutekano w’Abanyarwanda.

Ibyo birori byabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi i Gishali mu Karere ka Rwamagana, bikaba byitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu ndetse biyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.   Ibyo birori byahuriranye no kurangiza amasomo y’abofisiye bato 436 bahawe ipeti rya AIP nyuma y’igihe gikakaba umwaka barimo abagore 109, bakaba barimo n’abaturutse muri Seychelles icyenda. 

Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abofisiye muri Polisi z’ibihugu by’inshuti, ndetse n’imiryango y’abarangije amasomo. Ibyo birori byaranzwe n’imyiyereko itandukanye, kugaragaza ubushobozi n’ubuhanga mu bikorwa byo gucunga umutekano ndetse n’ibikoresho bishimangira imyiteguro inyuranye mu iterambere ry’Igihugu. 

Mu butumwa bwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Polisi y’u Rwanda yakoze akazi k’indashyikirwa muri iyi myaka imaze ikorera Abanyarwanda, ashimira abapolisi y‘igihe cyahise n’ab’ubu, ukwiyemeza n’ubunyamwuga bashyira mu guharanira umutekano w’u Rwanda. 

Yibukije abashya barangije amasomo ko bitezweho kwirinda ruswa, gukorana ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Imvaho Nshya yabateguriye amafoto agaragaza uko ibirori byose byagenze. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48