Polisi y‘u Rwanda imaze imyaka 25 ikora akazi k’indashyikirwa – Perezida Kagame 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Paul Kagame yavuze imyato imikorere y’indashyikirwa ya Polisi y’u Rwanda mu myaka 25 imaze ikorera Abanyarwanda aho idahwema kwimakaza umutekano n’iterambere rirambye. 

Perezida Kagame yagarutse ku mikorere y’urwego rwa Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 urwo rwego rumaze byahuriranye no guha ipeti rya AIP (Assistant Commissioner of Police) Abofisiye 436 barimo icyenda baturutse mu gihugu cy’inshuti cya Seychelles. 

Ibyo birori byaranzwe no kugaragaza impinduka zikomeye zaranze uru rwego mu myaka 25 ishize, aho Polisi y’u Rwanda yagiye yongera ubushobozi n’umubare w’abapolisi, yegera abaturage, itanga umusanzu ufatika mu kurwanya ihohoterwa binyuze muri ‘Isange One Stop Center’ no mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro. 

Perezida Kagame yashimiye uru rwego agira ati: “Ndagira ngo ntangire nshimira Polisi y’Igihugu, imyaka 25 imaze ikorera Igihugu cyacu akazi keza kandi k’indashyikirwa. Ndashimira Polisi yose, abapolisi bose. Ab’uyu munsi n‘abo mu gihe cyahise, ku bw’umurava n’ubwitange mwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye, mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye. No hirya y’imbibi z’Igihugu cyacu, izi ndangagaciro zikomeje kubaranga mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho byose byavuye ku gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo izindi nzego z’umutekano, ariko cyane cyane bigizwemo uruhare rukomeye n’Abanyarwanda ubwabo. 

Yagarutse kandi ku miterere y’umutekano ikomeje guhinduka, n‘ibyaha bikagenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye gukurikirana, buhindagurika kandi bwambukiranya imipaka. 

Ati: “Ni yo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu, na yo igomba kujyana n’igihe. Iyo mikorere ikumira ibyaha bitaraba, isubiza ibibazo bihari kandi ireba kure. Uwo rero ni wo muco wa Polisi yacu twifuza. Gukomeza kubaka ubushobozi mu kongera ubumenyi, ubunyamwuga n’ibikoresho bijyanye n’igihe, bigomba kuba ku isonga niba dushaka gukumira no guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara.“

Ba Ofisiye bashya basabwe ibintu bitatu by’ingenzi

Perezida Kagame yahaye umukoro ba Ofisiye bashya binjiye muri Polisi y’u Rwanda, aboneraho no kubashimira intambwe bagezeho ariko abibutsa ko ibyo bize bigomba kugaragarira mu bikorwa. Yabibukije ko amahugurwa bahawe atabateguraga mu buryo bw’umuga gusa, ko ahubwo ko yanabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera Igihugu n’abaturage bivuze. 

Yaboneyeho kubibutsa ibintu bitatu by’ingenzi Abanyarwanda babitezeho agira ati: “Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo, no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.“

Yashimiye kandi imiryango y‘Abofisiye basoje amahugurwa, ku cyizere n’ubundi bufasha yahaye abana bayo, abasaba gukomeza kubashyigikira no mu kazi bakomeza gukorera Igihugu. Ati: “Kuba mwarabashyigikiye byabongereye imbaraga, bibakomeza umutima, kandi byagize uruhare rufatika mu byo bagezeho byagaragaye uyu munsi.“

‘Ubunyamwuga no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara’

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze itangiye gukorera Abanyarwanda, Perezida Kagame yasabye abapolisi bose gukomeza kwisuzuma no kurushaho gushimangira indangagaciro n’imikorere myiza biranga uru rwego. 

Yibukije umuryango mugari wa Polisi y’u Rwanda ko bakwiye gusigasira icyizere bafitiwe n’abaturage binyuze mu kwimakaza ubunyamwuga no kwicisha bugufi. Ati: “Kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara mu kazi mukorera Igihugu cyacu, cyanyu, n’abaturage bacyo. Ibyo maze kuvuga ni ngombwa. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye ndetse no gukomeza kubafasha, bikomeza gushinga imizi.“

Yaboneyeho kwibutsa abapolisi basoje amahugurwa yo ku rwego rwa ba ofisiye ko akazi kabo kahise gatangira n’ubwo bashobora gutangirira ku biruhuko nyuma y’igihe gikabakaba umwaka bari bamaze mu masomo abategurira kuba abayobozi ba Polisi b’umwuga.   

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko muri icyo gihe aba bapolisi bamaze bahugurirwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishali (PTS Gishali) bahawe ubumenyi buhagije ubafasha gukorera mu gihugu imbere no mu ruhando mpuzamahanga. 

Ati: “Mu gihe aba banyeshuri bamaze hano bize amasomo agamije kubongerera ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi.”

Abo ba Ofisiye barimo 124 barangije amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye y’Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE