Santarafurika: Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bahawe imidali y’ishimwe

Santarafurika: Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bahawe imidali y’ishimwe

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (RWANBATT-1) bakorera muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bahawe imidali y’ishimwe ya Loni.

Ni imidali bahawe kuri uyu wa 18 Kamena 2026 mu muhango wabereye mu kigo cya Socatel M’Poko i Bangui, mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

Ibikorwa byabo byagize uruhare mu kurinda abasivili, koroshya itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi, no gufasha mu kugarura ituze mu bice byari byugarijwe n’amakimbirane n’intambara.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wibumbye akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bw’Amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), Valentine Rugwabiza, yavuze ko guhabwa umudali wa Loni ari ikimenyetso cy’ishimwe ry’Umuryango w’Abibumbye ku bwitange, ukwihangana n’ubudahemuka abasirikare b’u Rwanda bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri ubu butumwa.

Yagize ati: “Uruhare rwanyu rwabaye urw’ingenzi cyane cyane mu gihe cy’amatora ndetse no mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida. Mu bihe byasabaga umutekano ukomeye no guhora mwiteguye, RWANBATT-1 yashoboye gushyigikira ibikorwa byo kurinda abaturage hirya no hino mu gihugu no gufasha gushyiraho uburyo bwafashije abaturage gukoresha uburenganzira bwabo bwa demokarasi mu mahoro.”

Umuyobozi wa RWANBATT-1, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye kandi yongera gushimangira ubushake bw’ingabo z’u Rwanda bwo gukomeza kubahiriza indangagaciro za kinyamwuga mu gihe bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro  n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba MINUSCA, abakuru b’Ingabo na Polisi, abahagarariye ibihugu bitanga ingabo muri ubu butumwa, ndetse n’abayobozi b’Inzego z’ibanze.

Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe ubwitange bagaragaje mu mirimo yo kubungabunga umutekano muri Santarafurika
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika bahawe imidali y’ishimwe
Loni yashimiye ingabo z’u Rwanda zakorana ubunyamwuga mu butumwa bwa MINUSCA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48