Perezida wa Mozambique yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu (FADM) Daniel Francisco Chapo, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado. Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Maj. Gen. André Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig. Gen. (Commodore) Óscar Agostinho Lucas, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Perezida Chapo yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique uburyo zikomeje kurinda umutekano w’akarere ka Ancuabe, azisaba gukomeza gukorana umurava mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado mu 2021 kugira ngo zifashe iza Mozambique kurwanya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa ;Ansar al Sunnah; wari umaze imyaka igera kuri ine uhungabanya umutekano w’iyi ntara.

Uyu mutwe wari warigaruriye uturere turimo Mocimboa da Praia, usenya ibikorwaremezo byaho, unahagarika ibikorwa by’Ikigo TotalEnergies gitunganya peteroli na gazi. Ingabo z’u Rwanda zashoboye kwirukanamo abarwanyi bawo, bahungira mu mashyamba.

Ubuyobozi bw’Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zikorera i Cabo Delgado zakiranye urugwiro Perezida Daniel Chapo
Perezida Chapo yasobanuriwe imbaraga zikomeje gushyirwa mu guhashya iterabwoba muri iyi Ntara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42