Abasikare 2 b’u Rwanda basoje amasomo y’amezi 10 muri Qatar

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 29, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Ba Ofisiye Bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda, Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire, basoje amahugurwa ya gisirikare yamaze amezi 10 muri Qatar, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya ‘Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies’.

Umuhango wo gusoza aya mahungurwa wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, uyoborwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ingabo muri Qatar, Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani n’abayobozi bakuru b’ingabo za Qatar, abahagarariye ibihugu byabo mu by’ububanyi n’amahanga, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.

Muri uyu muhango, u Rwanda rwari ruhagariwe na Col. Bernard Niyomugabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Uretse amahugurwa bahawe, aba basirikare, Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire, banarangije amasomo y’Ururimi rw’Icyarabu, mu kurushaho kubongerera ubushobozi mu bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar no gufatanya mu kurwanya ibyaha, n’izindi nzego z’umutekano.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ingabo muri Qatar, Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani ni we yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa
  • Imvaho Nshya
  • Kamena 29, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE