Hasojwe imyitozo y’abahagarariye ibihugu bigize EAPCCO (AMAFOTO)

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Dr. Vincent Biruta, ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, yasoje ku mugaragaro imyitozo yo kurwanya iterabwoba, yahuzaga inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango wa EAPCCO n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika, yaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba (CTTC), i Mayange, mu Karere ka Bugesera.

Ni imyitozo yakozwe ubwo hasozwaga amahugurwa akubiye mu byiciro bibiri, ari byo; icyiciro cy’abitabiriye amahugurwa y’ibikorwa byihariye byo gucunga umutekano yabaga ku nshuro ya 14, bo mu bihugu by’u Rwanda rwabakiriye, Repubulika ya Santrafurika, Liberia na Seychelles, n’icyiciro cy’abasoje amahugurwa ahuriweho yo kurwanya iterabwoba; yitabiriwe n’abakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Santrafurika, Kenya, Liberia, Seychelles, Tanzania na Uganda.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko iyi myitozo igaragaza icyemezo gihuriweho cyo gushimangira umutekano binyuze mu mahugurwa y’umwuga, nk’ ikimenyetso cy’igipimo cy’imyitwarire myiza n’ubushobozi byo ku rwego rwo hejuru bikenewe mu mikorere ya polisi igezweho.

Yagize ati: “Imyitozo ihuriweho isojwe uyu munsi, mu guhuriza hamwe abagize inzego z’ibihugu bitandukanye yarushijeho gushimangira ubufatanye, kungurana ubunararibonye no kwizerana hagati y’inzego zacu z’umutekano. Ingamba nk’izi zihuriweho ni ingenzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka bikomeje kwibasira akarere kacu no hanze yako.”

Yakomeje agira ati: “Muri iki gihe umutekano wugarijwe n’urusobe rw’ibiwuhungabanya birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya umupaka, ibyifashisha ikoranabuhanaga n’ibindi bisaba inzego z’umutekano zahuguwe neza kandi zikorera hamwe zifite ubushobozi bwo guhangana na byo mu gihugu no hanze y’imipaka.”

“Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu mahugurwa hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Twiyemeje kandi gukomeza ubufatanye bugamije umutekano w’akarere no ku rwego mpuzamahanga ufatwa nk’umusingi w’amahoro n’umutekano birambye.”

Minisitiri Dr. Biruta yasabye abarangije amahugurwa, kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse kinyamwuga, barangwa n’imyitwarire myiza, kubaha amategeko ndetse n’amahame y’uburenganzira bwa muntu, ashimira n’abarimu ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa no gushimangira ubushobozi buhuriweho.

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa EAPCCO akaba n’umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, Africa Sendahangarwa Apollo, mu ijambo rye yashimiye urwego rw’imyitozo yagaragajwe uyu munsi n’abitabiriye amahugurwa.

Yashimangiye ko ubufatanye bw’akarere buhamye bugira uruhare runini mu guhangana n’ibyaha byibasira akarere bityo ko hazakomeza kongerwa imyitozo ihuriweho ihoraho mu kurushaho guhangana na byo no kongera urwego rw’ubwitabire bw’ibihugu mu rwego rwo kuyongerera imbaraga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, Commissioner of Police (CP) William Kayitare mu ijambo rye, yavuze ko iyi myitozo ihuriweho n’inzego z’umutekano zo mu karere ari urubuga rw’ingenzi mu gushimangira ubufatanye, guhuza ibikorwa, kuzuzanya no gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’izo nzego.

Yagaragaje kandi ko iyi myitozo yongera imbaraga z’ubushake bw’inzego zose mu gukemura ibibazo bivuka binyuze mu myiteguro n’ibikorwa bifatika bihuriweho, ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga n’inama budahwema guha ikigo bituma izi gahunda z’amahugurwa zibasha kugerwaho uko bikwiye, ashimira n’ibihugu byohereje abanyeshuri.

Imyitozo y’uyu munsi yateguwe muri gahunda yo gukomeza kwizihiza imyaka 25 y’urugendo rwa Polisi y’u Rwanda, ibirori byahujwe n’umuhango wo kwinjiza mu kazi ba ofisiye bato basoje amahugurwa ku munsi w’ejo, bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wari umushyitsi mukuru.

Umuhango wo ku wa Kane wanitabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu bihugu bitandukanye bari bitabiriye ibyo birori, waranzwe n’imyitozo itandukanye irimo; imyitozo yo kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi, imyitozo yo kumanukira ku migozi bava mu ndege, kunyura mu nzitizi, bagaragaza n’uburyo bwo guhangana n’ibitero by’iterabwoba ku butaka hifashishijwe imbunda n’imbaraga z’umubiri.

Minisitiri Dr. Biruta Vincent ashimira abitwaye neza kurusha abandi mu myitozo ya EAPCCO
  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE