Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwihanangirije abaturage bo mu Murenge wa Kinigi bashaka kubaka muri iki gihe nk’uko bubakaga mu bihe bya kera, kandi aka gace kari mu duce dutera imbere mu Mujyi wa Musanze, ahari igishushanyo mbonera kibasaba kubakisha ibikoresho by’ubwubatsi bijyanye n’igihe. Mu duce tw’amajyaruguru by‘umwihariko utwegereye ibirunga, abaturage bamemyereye kubakisha ibiti bagatera imbariro maze bagakomesha amase cyangwa igitaka babona kibahenze kuko kiva kure. Kuri ubu aba baturage bagowe n’uko bakenera kubaka bisanzwe ntibabone ibyangombwa byo kubaka nk’uko bari basanzwe babikora nk’umurage wahererekanyijwe ibisekuru bitandukanye. Bamwe mu rubyiruko bifuza gushinga ingo bavuga ko nubwo bafite ibibanza bahawe n’ababyeyi, kuri ubu bitacyoroshye kubaka, ariko bamwe bakanavuga ko batanasobanukiwe n’ibijyanye n’igishushanyo mbonera basabwa kubaka kugira ngo bagendane n’igihe. Iradukunda Innocent, utuye mu…
15 Ukwakira 2026 Saa 17:38








