Hizihijwe Umunsi Nyafurika haganirwa ku ngamba zo kwihaza mu biribwa

Hizihijwe Umunsi Nyafurika haganirwa ku ngamba zo kwihaza mu biribwa

Ku wa 25 Gicurasi 2022, i Kigali hizihijwe Umunsi wo kwibohora kw’Afurika, aho inzego zinyuranye zahuriye mu biganiro bigamije gufata ingamba zatuma uyu mugabane wihaza mu biribwe.

Mu bitabiriye ibiganiro harimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, intumwa z’Afurika Yunze Ubumwe(AU), abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abarimu ba za kaminuza, Sosiyete Sivile. n’abandi. Byateguwe na Pan African Movement Ishami ry’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kubaka Afurika yihagije mu biribwa, hagamijwe gukemura ibibazo by’imirire mibi n’imihindagurikire y’ikirere”.

Mu biganiro hagarutswe ku ruhare inzego zinyuranye zagira; haba Leta, abikorera n’abaturage muri rusange kugira ngo Afurika yihaze mu biribwa kuko usanga ibyinshi bitumizwa hanze y’uyu mugabane.

Hagaragajwe ko Afurika ikeneye kwihaza mu biribwa kandi bifite ubuziranenge, gushora imari mu bikorwa remezo mu rwego rwo kubiteza  imbere, kongerera ubumenyi n’ubushobozi abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Prof. Nshuti Manasseh, witabiriye ibi biganiro, yavuze ko za Leta zifatanyije n’abaturage zikwiye kugira uruhare mu ikemurwa ry’iki kibazo.

Yagize ati: “Ibihe byarahindutse ntabwo turi mu bihe bisanzwe, abantu bakora bidasanzwe kugira ngo bijyane n’igihe turimo kitoroshye , kugira ngo umuntu ye gusonza kuko iyo ashonje biba icyibazo hose; mu mutekano, mu bukungu hose haba ikibazo”.

Kuri iyi nshuro hakaba hizihijwe isabukuru y’imyaka 59 yo Kwibohora kwa Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48