Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Qatar

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Qatar

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuva tariki ya 24 Gicurasi, ari i Doha mu gihugu cya Qatar, aho yitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga ku mutekano mu Gihugu no Kurengera Abenegihugu, ribaye ku inshuro ya 14.

Iri murikabikorwa ryiswe “MILIPOL Qatar Exhibition 2022” riyobowe na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, Umuyobozi wa Leta ya Qatar. Ni imurikabikorwa mpuzamahanga ryihariye ry’iminsi itatu rigamije kwerekana ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho mu gucunga umutekano.

Iri murikabikorwa ryateguwe na Minisiteri y’umutekano y’igihugu cya Qatar, ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’umutekano w’icyo gihugu, Sheikh Khalid bin Khalifa bin Abdulaziz Al-Thani.

IGP Munyuza yitabiriye k’ubutumire bw’umuyobozi ushinzwe umutekano rusange w’igihugu cya Qatar.

 Abitabiriye iri murikabikorwa barenga 200 baturutse mu masosiyete yo mu Burayi, ayo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika y’Amajyaruguru , ndetse na Aziya, azobereye mu bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu kandi Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda azanareba ibijyanye n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Qatar.

Kuri uyu gatatu, IGP Munyuza yakiriwe mu biro n’Umuyobozi w’Umutekano Rusange wa Qatar, Maj. Gen. Saad bin Jassim Al Khulaifi baganira ku bufatanye hagati y’inzego zombi mu by’umutekano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25