Miss Elsa Iradukunda yarekuwe, arakurikiranwa adafunzwe

Miss Elsa Iradukunda yarekuwe, arakurikiranwa adafunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa waburanye ku ifungwa n’ifungurwa ejo ku wa Kabiri, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe.

Iradukunda akurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, akaba aregwa muri dosiye imwe na Noteri Uwitonze Nasira, ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.

Taliki ya 8 Gicurasi ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Miss Iradukunda Elsa akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné, wari Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda kuva mu 2014.

Ibyo byaha byakozwe ubwo Iyashakaga Noteri, akajya agera kuri buri mukobwa mu bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda amusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yavuze ashinja Ishimwe kumuhohotera.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48