AHF Rwanda yashyikirije RSSB  miliyoni 133frw yo gushyigikira Mituweli

AHF Rwanda yashyikirije RSSB  miliyoni 133frw yo gushyigikira Mituweli
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis (ibumoso) ashyikirizwa sheki n'Umuyobozi wa AHF Rwanda Dr Lambert Rangira

Umuryango AHF Rwanda uteza imbere ibikorwa by’ubuzima washyikirije Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga  miliyoni 133 yo gushyigikira Ikigega cy’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) akazakoreshwa mu kwishyurira imiryango itishoboye 10, 822 igizwe n’abantu 44,622.

Muri uyu muhango wabereye i Kigali uyu munsi ku wa 25 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis yashimye iki gikorwa cyo gushyigikira ubu bwishingizi magirirane.

Yagize ati: “Ni igikorwa duha agaciro gakomeye, kijyanye n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo gushyira umuturage ku isonga”.

Umuyobozi wa AHF Rwanda Dr Lambert Rangira yavuze ko iki gikorwa bateguye kigamije gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza.

Yagize ati: “Iyo abantu bafite ubu bwishingizi babasha kwivuza, ukaba ufite abantu bazima babasha gukora ubushobozi bukiyongera, umuntu akaba yava mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu akagera  aho abasha kwigira, akagira ubushobozi butuma abona serivisi z’ubuzima bitamugoye”.

Dr Rangira yasobanuye ko abatishoboye bazishyurirwa  batoranyijwe mu turere 10 uyu muryano ukoreramo.   Yagaragaje kandi ko iki  ari icyiciro cya mbere cy’inkunga gitanzwe kuko bateganya gutanga izindi miliyoni 22,291.

RSSB ivuga ko gahunda ya Mituweli igenda irushaho kwitabirwa kuko bigaragara ko buri mwaka imibare igenda yiyongera aho muri 2019/2020 ubwitabire bwari 79%, muri 2020/2021 bwari 84,9%, muri uyu mwaka wa 2021/2022 bugeze kuri  86,6%.

Hakaba  haranatangiye igikorwa cyo kwishyura iy’umwaka utaha uzatangira muri Nyakanga 2022, aho abamaze kwishyura bageze kuri 40,8%.

Iyi ntambwe igenda iterwa ijyana no kuba Leta yarashyizeho gahunda nyinshi zigamije gushyigikira Ikigega cya Mituweli, ubu  hanatangiye urugendo rwo kongera serivisi z’ubuvuzi zishyurwa n’ubu bwisungane.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis
Umuyobozi wa AHF Rwanda Dr Lambert Rangira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48