Koreya ya Ruguru: Biden amaze kuva i Seoul, Pyongyang yongeye kurasa misile

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Koreya ya Ruguru yari itegereje ko Joe Biden ava mu Karere kugira ngo isubukure igeragezwa rya misile za ballistique. Pyongyang igaragaza ko yifuza gukomeza umuvuduko w’igeragezwa rya misile kuva umwaka watangira.

Nyuma y’amasaha make Joe Biden asubiye muri Amerika, Koreya ya Ruguru yakiriye mu buryo bwayo kugenda kwa Perezida w’Amerika mu karere. Ibisasu bitatu byarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byerekeza ku nyanja y’u Buyapani (Inyanja y’Iburasirazuba nk’uko Abanyakoreya y’Epfo babyita). Akaba ari ubushotoranyi bukomeye kuri Amerika.

Mu mpera z’iki cyumweru Joe Biden yavuze ku butumwa bwe yagejeje kuri Kim Jong-un ko ari “uraho”, Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yamusubirishije kurasa misile.

Mu nama yo ku wa Gatandatu hagati ya Yoon Suk-yeol na Joe Biden, Abaperezida bombi batangaje ko bongereye imyitozo ya gisirikare kandi bongera gushimangira ubushake bw’Abanyamerika bwo kurengera igihugu cya Koreya yepfo mu buryo bwose bukenewe.

Iyi myiyerekano y’ingufu ya 17 ibaye kuva uyu umwaka watangira yemerera Koreya ya Ruguru kohereza ubutumwa i Seoul n’i Washington bidahuye n’ingaruka z’igeragezwa rya misile mu gihe Joe Biden yari mu Karere.

Hasigaye kureba niba Pyongyang hari icyo izakora kuri ubwo bushotoranyi. Ku wa Kabiri, igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yarangije kwitegura ikizaba ari igeragezwa rya mbere ry’intwaro za kirimbuzi kuva mu 2017.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE