RDF yasabye Congo kurekura abasirikare bashimuswe na FARDC

RDF yasabye Congo kurekura abasirikare bashimuswe na FARDC
FDLR irashinjwa gushimuta abasirikare b'u Rwanda ifatanyije na FDLR

RDF yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) rivuga ko ari nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC bwabaye taliki ya 23 Gicurasi 2022, aho yateye ibisasu mu Rwanda. Nyuma, ifatanyije na FDLR yagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda ku mupaka, ishimuta abasirikare 2 bari bari ku burinzi.

Abo basirikare bashimuswe umwe yitwa Cpl Nkundabagenzi Elysee mu gihe undi yitwa Pte Ntwari Gad.

U Rwanda rwari runaherutse gusaba ko hakorwa iperereza ryihuse rikozwe n’Urwego rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare mu Karere (EJVM), kugira ngo hamenyekane impamvu FARDC yateye ibisasu mu Rwanda ku wa 23 Gicurasi, bigakomeretsa abaturage  bikangiza n’imitungo.

Hagati aho, RDC yafashe  icyemezo cyo guhagarika ingendo zose  Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere “RwandAir”  yakoreraga muri kiriya gihugu zerekeza i Kinshasa, i Lubumbashi n’i Goma,  ishinja u Rwanda  gukorana n’umutwe wa M23.

Ni mu gihe kandi imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya FARDC na M23.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48