Muhanga: Umuganda wibanze ku kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri

Muhanga: Umuganda wibanze ku kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Muhanga mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi (Foto Intara y'Amajyepfo)

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2022 wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28, wabereye mu Murenge wa Muhanga ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahibanzwe ku gucukura imirwanyasuri mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’iz’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo muri uwo Murenge bibanda ku kurwanya isuri, ahahanzwe imirwanyasuri ku buso bwa ha14 mu Tugari twa Nyamirama na Remera.

Umuganda rusange kandi wakozwe no mu yindi Mirenge yose, aho abawitabiriye bibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubakira abasenyewe n’ibiza batishoboye n’ibindi.

Guverineri Kayitesi yashimiye abaturage b’Akarere ka Muhanga uko bitabiriye umuganda ari benshi n’ibikorwa bakoze anabasaba by’umwihariko gukomeza kurwanya isuri cyane ko Umurenge wa Muhanga ugizwe n’imisozi miremire ifite ubutaka bukunda gutwarwa n’isuri.

Guverineri Kayitesi yaboneyeho no kubashishikariza kugira umuco w’isuku n’isukura ku mubiri, ndetse n’isuku y’amatungo kimwe no guhora bagenzura ko amatungo yabo atarwaye no guhita bamenyesha abayobozi ko itungo ryarwaye.

Abaturage b’Umurenge wa Muhanga banasabwe kwita ku mutekano wabo ubwabo n’ibyo batunze, gukumira ibyaha bitaraba, kwirinda amakimbirane mu ngo, kwirinda inda ziterwa abana b’abangavu zitateganyijwe no gushyira imbaraga mu gusubiza mu ishuri abana baritaye.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye (Foto Intara y’Amajyepfo)

Ba

nakanguriwe kujya basaba inyemezabuguzi ya EBM. Abacuruzi bakajya batanga inyemezabuguzi zuzuye nk’uko biteganywa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA.

Nyuma y’umuganda, abaturage bashishikarijwe kwitabira gahunda za Leta zirimo iy’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023, kubungabunga ibidukikije, kwimakaza isuku muri byose bahereye ku mibiri yabo, mu ngo, isuku ahabakikije, no mu matungo kandi bakirinda kurya itungo ryipfishije.



Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48