Kigali: Bafungiwe guhindura nomero mpuzamahanga ziranga telefoni z’injurano

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere taliki ya 23 Gicurasi, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI (Internatonal Mobile Equipment Identity ) cyangwa Serial Number zigizwe n’imibare 15, ari na yo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo.

Bafatanywe mudasobwa 12 zirimo uburyo bubafasha mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo bahinduriye nomero n’izindi bari batarahindura.

Yagize ati: ”Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga. Ni na yo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nomero  z’umwimerere.”

Yakomeje avuga ko aba bantu 12 bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe  n’amakuru yatanzwe n’abaturage cyane cyane abibwe telefone.

Umwe mu bafashwe witwa Ngendabanga Joseph wize ibigendanye na Tekiniki z’imodoka n’ubukanishi, yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Yagize ati:  “Twari dufite Porogaramu idufasha gufungura telefone, tukaba twahindura bimwe mu bigize telefone, ni na ho twaheraga duhindura imibare iranga telefone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nomero y’umwimerere y’iyo telefone, uyibona ukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera yavuze ko ibi bikorwa byo gufata aba banyabyaha  bikomeje kuko iki kibazo cyavuzwe kenshi. Yihanangirije abantu bose bakora ibi byaha byo guhindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye kubireka, anongeraho ko hari abandi bagiye gufatwa mu minsi iri mbere kuko amakuru yabo yamenyekanye.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Habimana Leandre says:
Gicurasi 27, 2022 at 2:51 pm

Ibyo nikibazo kuruhande rumwe mugukora ibitemewe n’amategeko. Ariko service zindi abakora telefone bakorera kuri computer ntizemewe se? Ko ushobora kuba wibagiwe code ifungura Telefone kandi ari yawe. Ubwo kuri iyo service mutubarize ababishinzwe.
Murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE