Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yashimye uruhare rw’ishuri ryo mu kiraro

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yashimye uruhare rw’ishuri ryo mu kiraro
Ambasaderi yasuye aborozi borora ingurube (Foto Akarere ka Gisagara)

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen yasuye ibikorwa biterwa inkunga n’umushinga Enabel, aho mu Karere ka Gisagara yasuye aborozi b’ingurube ashima uruhare rw’ishuri ryo mu kiraro, kuko rifasha gukora ubwo bworozi mu buryo bwa kijyambere kandi bigateza imbere aborozi.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, ari kumwe na Madamu we n’Umuyobozi w’umushinga wa Enabel ku rwego rw’Igihugu, basuye Akarere ka Gisagara, bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye ku Karere,kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Gicurasi 2022.

Nyuma yo kumugaragariza ishusho y’ibikorwa igihugu cy’u Bubiligi gifasha ako Karere biciye mu mushinga wa Enabel no kungurana ibitekerezo, basuye ibikorwa nyirizina aho bikorerwa.

Yasobanuriwe imikorere y’ishuri ry’aborozi ryo mu kiraro, uko ubumenyi ku gufata neza itungo ry’ingurube buhererakanwa kuva ku guhugura abahugura abandi kugera ku mworozi uri mu ishuri.

Nyirandikubwimana Aline, umworozi w’ingurube wavuze mu izina ry’abandi borozi bagenzi be, yavuze ko ubworozi bw’ingurube bwabafashije guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kubona ifumbire ikomoka ku ngurube no gukirigita ifaranga.

Basuye kandi umworozi ntangarugero w’ingurube Umugwaneza Rachel mu Murenge wa Save, Akagari ka Rwanza, Umudugudu wa Butabire, watewe inkunga na Enabel. Yahawe ingurube 11, ubu afite 82, kandi amaze kwitura ingurube 12. Umushinga we ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 avuye kuri miliyoni 5.

Kuri uwo mugenerwabikorwa Umugwaneza Rachel hakorerwa ishuri ry’ubworozi bw’ingurube, abaturage banyuranye cyane cyane abagore bakiga korora neza ingurube. Iyo barangije abaha ibibwana by’ingurube ku mafaranga make, abandi bakazibona biciye mu zo aba yituye.

Ambasaderi amaze kwirebera uwo mushinga no kumva ubuhamya bw’abagenerwabikorwa, yanezejwe n’intambwe amaze gutera n’ubuhamya yumvise. Yashimye uruhare rw’ishuri ry’aborozi ryo mu kiraro mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube n’imibereho y’umworozi.

Yanayoboye umuhango wo gutombora ingurube ahatombowe ingurube enye zatombowe n’aborozi bo muri iri shuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, yashimiye cyane Igihugu cy’u Bubiligi n’ Ambasaderi wafashe uru rugendo akaza mu Karere ka Gisagara, amusaba ko Gisagara yaba icyitegererezo mu mishinga bateganya, bihuye n’uko ako Karere kiyemeje kuba urugero rw’ibishoboka.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen yasuye ishuri ryo mu kiraro ry’aborozi b’ingurube mu Karere ka Gisagara (Foto RAB)
Nyirandikubwimana Aline wafashe ijambo mu izina rya bagenzi be yashimangiye ko ubworozi bw’ingurube bwabateje imbere ( Foto RAB)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48